Imyaka ibaye itatu yikurikiranya igihugu cya Sudani y’Epfo kiza ku isonga ku rutonde rw’ibihugu abakoramo ibikorwa by’ubutabazi bahohoterwa cyane kurusha ahandi ku Isi.
Raporo nshya y’itsinda ry’abashakashatsi, Humanitarian Outcomes, iravuga umubare uteri wabaho w’abakozi bakora mu bikorwa by’ubutabazi barasiwe muri Sudani y’Epfo mu mwaka ushize.
Ni mu gihe abakozi nk’aba bagera kuri 24 bamaze kwicirwa muri iki gihugu muri uyu mwaka, ari nako ibikorwa byo kunyereza birushaho kwiyongera.
Imyaka ibaye itatu yikurikiranya igihugu ca Sudani y’epfo kiza imbere ku rutonde rw’ibihugu aho abakozi bakora mu bikorwa vy’ubugiraneza bahohoterwa cane kurusha ahandi hose kw’isi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, ngo hafi 1/3 cy’ubugizi bwa nabi muri Sudani y’Epfo bwakorewe abakora mu bikorwa by’ubutabazi mu mwaka ushize.
Ibindi bihugu bivugwamo guhohotera abakora ibikorwa by’ubutabazi ni Syria, Afghanistan na Centrafrica, aho umubare w’ibitero ku bakora ibikorwa by’ubutabazi wikubye gatatu.


