Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, abakandida Depite b’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green party of Rwanda) bakomereje ibikorwa byo kwiyamaza i Nyakarambi mu murenge wa Kigina, ho mu Karere ka Kirere, bakaba bizeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatora bazabatorera amategeko agamije kurengera abaturage habaganywa imisoro.
Abakandida b’iri shyaka bahawe ikaze n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Gerad Muzungu wavuze ko bisanga mu karere ka Kirehe, abizeza umutekano mu gihe cyose bazaba barimo kwiyamamaza muri aka Karere.
Mwiseneza Jean Marie Vianney, ni umwe mu bakandida b’iri shyaka, yavuze ko hari ibyakozwe bagomba gushimangira ariko ko hari n’ibikorwa byadindiye bizongerwamo imbaraga.
Yagize ati “Nta cyiza na kimwe Leta yakoze tuzasubiza inyuma ariko ibyo tubona ari bibi nta na kimwe kizagumaho nitumara gutorwa, nitumara gutorwa urubyiruko ruzatezwa imbere, Green Party ifite gahunda yo gukuraho umusoro w’ubutaka”.
Francine na we yizeje abaturage ko nibabagirira icyizere bagatorwa, imisoro y’ubucuruzi buciriritse izagabanywa, urubyiruko rugafashwa rugatera imbere.
Yagize “Imisoro ku bacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse igomba kugabanywa, urubyiruko rukoroherezwa. Tuzateza imbere ubuhahirane ku buryo abazajya bajya kugura utuntu duke nko muri Tanzaniya batazajya basora, tuzaharanira gushyiraho amategeko arengera abakora ubucuruzi nk’ubw’agataro, dushyireho amategeko abarengera bakomeze ubucuruzi bwabo.
Abaturage bishimiye kumva gahunda abakandida ba Green Party babagejejeho basaba ko igihe izaba itowe yazabakorera ibyo yabizeje.
Nsengimana Straton yabwiye Bwiza.com ko gahunda bagejejweho na Green Party zabanyuze, abasaba kuzabishyira mu bikorwa nibatorwa.
Yagize ati “ibyo batugejejeho ni byiza, niba koko bazadufasha imisoro ikagabanuka natwe byatunezeza kuko ujya mu isoko icyo ujyanyemo cyose ngo sora, batubwiye ko hazabaho kugabanya imisoro banatubwira ko ibijyanye na mituweli byahinduka umuntu akajya yoroherezwa akavurwa igihe yishyuye aho gutegereza ko umuryango wose wishyura kuko biratugora”.
Perezida wa Green Party, Dr Habineza Frank yavuze ko bagiriwe icyizere bagatorwa, umusoro w’ubutaka bw’abaturage bawukoraho ubuvugizi ugakurwaho ndetse ko bazaharanira kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.
Yagize ati “Ibibazo by’ubutaka ntabwo birakemuka, mwumvise ko imisoro yiyongereyeho, imisoro y’ubutaka igomba kuvaho kuko ni gakondo yacu. Ubutaka twahawe n’ Imana nta mpamvu y’uko twajya tubusorera, kandi tudafite umutekano ntacyo twageraho tuzongerera ubushobozi abasirikare n’abapolisi kugira ngo baducungire umutekano nabo bameze neza”.
Abakandida 32 nibo bahagarariye iri shyaka rya ‘Green Party’ muri aya matora y’Abadepite azaba ku wa 2 na 3 Nzeri 2018.







Ngabonziza Justin/ Bwiza.com- Kirehe


