Intara y’Amajyaruguru: Abakandida depite b'abagore bazahagararira intara basabwe kwigirira icyizere

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri bwagiranye inama n’abakandida depite b’abagore 23 bo muri iyi ntara yari igamije kubasobanurira amategeko n’amabwiriza ajyanye n’igikorwa cyo kwiyamamaza basabwa kwigirira icyizere.

Bamwine Loyce, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yasabye aba bakandida ku myanya y’abadepite kwirinda gusebanya mu gihe cyo kwiyamamaza, kwiyamamariza ahantu hemewe kandi mu gihe cyemewe no kwirinda ibikorwa byose byabangamira umukandida mugenzi wabo.

DklUXk5W0AA1zwT

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi, yasabye aba bagore bitegura kwiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko bo muri iyi ntara, kwigirira icyizere no kumva ko bafite ubushobozi n’agaciro no kuzakira neza ibizava mu matora.

Abakandida Depite 23 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku itariki ya 16/08/2018 mu Karere ka Musanze. Biteganyijwe ko aba bakandida depite b’abagore 23 bazatorwamo abadepite 4 b’abagore bazahagararira intara.

DklUZnCXcAIropk

Komiseri Bamwine akaba yongeye gushimangira ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, wasabye abakandida bemerewe kuzahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko ateganyijwe muri Nzeri, kuziyamamaza gipfura kandi bakirinda kunengana hagati yabo, ndetse ahamagarira abaturage kuzakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza ngo bazatore abantu bazi birinda kubogama no kugendera ku macakubiri.

Aha akaba yaragize ati:  “ Icyo twifuza n’uko bose biyamamaza bashaka kubaka u Rwanda. Nta wiyamamaza ashyira imbere gusenya igihugu..uwo nguwo n’abaturage ntibamuha amajwi. Ariko cyane cyane basabwa kwiyamamaza gipfura, uwiyamamaza arivuga..ibigwi, ibyo ashoboye, ibyo atekereza kuzakora, ariko ntabwo ajya kunenga mugenzi we ibyo adashoboye n’ibyo adashobora kuzakora. Ibyo ngibyo rwose birabujijwe .”

DklXnuVXcAA7utR

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri rusange byatangiye kuwa 13 Kanama, biteganyijwe ko bizarangira kuwa 01 Nzeri bucya haba amatora muri diaspora ku itariki 02 Kanama, mu gihe mu gihugu bazatora kuwa 03 Kanama naho ibindi byiciro byihariye nk’icy’abagore amatora akazaba kuwa 04 Kanama.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *