Diamond n’abajyanama be bitabye ubuyobozi kubera ikibazo bafitanye n’umuhanzi Rich Mavoko

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz n’abahagarariye inyungu ze (maneja) Babu Tale na Sallam ndetse na Mkubwa Fella, bitabye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugeni n’ubuhanzi muri Tanzaniya (BASATA) kugira ngo hakemurwe ikibazo bafiyanye n’umuhanzi bahoze bakorana witwa Rich Mavoko.

Ikinyamakuru Bongo5 gitangaza ko Diamond ari kumwe na Babu Tale ndetse na Sallam ku wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, bitabye BASATA  kugira ngo basobanure byinshi ku byo  umuhanzi  Rich Mavoko abarega ko amasezerano yagiranye na Wasafi harimo atubahirizwa.

Rich Mavoko atangaza ko amasezerano yagiranye n’inzu itunganya umuziki ya Diamond amuryamira,akaba adashyira inyungu ze imbere.

Ku rundi ruhande, Diamond ntiyashatse kugira icyo atangariza isinzi y’abanyamakuru bari bamutegereje ku byo Rich Mavoko atangaza.

Umunyamabanga mukuru wa BASATA, Godfrey Mngereza avuga ko abahanzi bakwiriye kwitondera kugirana amasezerano hatabayeho kugisha inama inzego bireba kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Ati” Rich Mavoko yaje hano muri BASATA avuga ko amasezerano yagiranye na WCB asanga amuryamira, ikibazo cye tuzagisuzuma. Abahanzi bakwiriye kujya bitabaza inzego bireba kugira ngo habeho kwibukiranya amategeko, aha ndavuga,minisiteri  cyangwa BASATA”

Richard Martin uzwi nka Rich Mavoko, utajya avuga imyaka ye mu ruhame, yavukiye mu mujyi wa Mororgoro muri Tanzaniya.

Uyu muhanzi yaje kugirana amasezerano na Wasafi mu 2015 nyuma yo gutandukana na  Kaka Empire records yo muri Kenya.

wasa

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *