Inshuti za Serena Gomez zamusabye gukora icyamufasha kwibagirwa Justin Bieber

Sangiza iyi nkuru

Inshuti za  hafi za Serena Gomez zikomeje kumufasha kwibagirwa uwahoze ari umukunzi we, Justin Bieber batandukanye.

Inshuti z’uyu muhanzikazi zikomeje kumwinginga ngo asibe amafoto yose ya Justin Bieber afite yafashwe ubwo bari bagikundana . Ibi zibimusabye nyuma yaho zimubonye areba amafoto ya Justin Bieber kenshi iyo babaga bari kumwe.

Serena Gomez nk’uko ikinyamakuru Hollywood kibitangaza, avuga ko yagerageje gusiba amafoto menshi  ya Justin Bieber ariko bikanga.

Umwe muri izi nshuti za hafi yagize ati “Amafoto ni urwibutso kandi Selena akunda kuyareba kenshi”.

Undi nawe yagize ati “Kureba ifoto ya Bieber bari kumwe aseka biramushimisha, byibutsa Selena ibihe byiza bagiranye. Agira amarangamutima bigatuma atayasiba”.

Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber  rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Aba bombi baje gutandukana  gusa hariho icyizere ko mu 2017 basubirana n’ubwo umuryango w’uyu muhanzikazi wabirwanyaga.

Ibi nibyo byatumye hagana muri Mutarama, 2018 selena Gomez agira ihungabana hakitabazwa ibitaro.

Kugeza ubu, Justin Bieber akundana n’umunyamideli Hailey Badwin mu gihe Gomez nta mukunzi afite kuva yatandukana na The Weekend.

G1 1 G2

 

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *