Kivu y’Amajyepfo: Guverineri Nyamugabo yagaragaje ibigiye gukorwa mu kugarura ituze mu Bijombo

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Claude Nyamugabo aremeza ko ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bugiye gufata ingamba zigamije gucungira abaturage n’ibyabo umutekano nyuma y’igihe ahitwa Bijombo muri iyi ntara havugwa amakimbirane ahanini ashingiye ku bwoko.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 14 Kanama nibwo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Claude Nyamugabo, yakiriye mu cyumba cy’inama cy’intara, intumwa z’Abanyamulenge, Abafurero, Abanyindu ndetse n’Ababembe bari bagiye kumusobanurira imiterere y’ikibazo cy’akarere ka Bijombo.

Ni ibiganiro byabaye mu gihe itsinda rigizwe n’amoko yose atuye mu Bijombo ryiswe ‘ Dynamique Inter-Communautaire de Ressortissants de Bijombo ’ rikubutse mu ruzinduko rw’iminsi 9 ryakoreye mu Bijombo aho izo ntumwa zahamagariraga abahatuye gushyira intwaro hasi bakabana mu mahoro.

Nyuma yo kubonana nabo, umuyobozi w’intara yatangaje ko yifuje kuganira n’abahagarariye abaturage  kugirango bamusobanurire uko ibintu byifashe muri ako karere ka Bijombo, ndetse aboneraho gutangaza ibigiye gukorwa mu rwego rwo kugarura ituze nk’uko iyi nkuru dukesha Imurenge.com ikomeza ivuga.

Guverineri Nyamugabo ati: “ Ubuyobozi bw’igihugu cyacu cya Congo bugiye gufata ingamba kugirango abantu n’imitungo yabo bashakirwe umutekano. Ariko tugomba kubifashwamo n’abantu bo mu Bijombo kuko nimbi ubwabo badashaka amahoro nta na kimwe kizakorwa. Rero bagomba gufatanya n’abasirikare benshi bashoboye bagiye koherezwa mu Bijombo kugirango amahoro abe yagaruka hariya mu Bijombo .”

Ku kibazo cy’abantu bahunze, Guverineri Nyamugabo yagize ati: “ Turimo turashaka kumenya umubare w’abantu bahunze uko bangana, kuko twavuganye n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kugira ngo turebe uko twafasha vuba byihuse bariya bantu bataye ibyabo kugirango basubire mu ngo zabo .”

Guverineri Nyamugabo yakomeje ahamagarira abantu bose gushyira hamwe kuko ntacyo leta yabafasha mu gihe badashaka amahoro.

Kuva intambara mu Bijombo zatangira mu mpera za 2017, ngo imirenge 16 muri 28 igize Akarere ka Bijombo yaratwitswe, amashuri n’ibitaro birasenywa, ibihumbi by’abaturage bakurwa mu byabo, ndetse na n’ubu amoko atuye aka karere ngo aracyarebana ay’ingwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *