Perezida wa komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, aravuga ko umubare w’abazatora muri uyu mwaka wiyongereyeho miliyoni 1,2 byatumye n’aho bazatorera hiyongera. Hagati aho bamwe mu baturage barashinja abakandida bigenga kutabamenyesha gahunda zabo zo kwiyamamaza bakabatungura.
Mu matora y’abadepite aheruka mu 2013 hari hateganyijwe ibiro by’itora 2292, none ubu byabaye 2473. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Kanama, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kalisa Mbanda yavuze ko kwiyongera k’umubare w’abazatora kuzatuma n’ibyumba by’itora byiyongera kuko ubu hateganyijwe ibyumba 17,146 bivuye ku 15,712 byari mu matora yo mu 2013.
Yongeyeho ko mu minsi ya vuba bazaba batangiye kugeza ibikoresho by’itora aho bazatorera hose.
Mu minsi itanu yari ishize hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Kalisa Mbanda avuga ko kugeza ubu nta makosa aremereye barabona ku bakandida biyamamaza.
Ati: “ Harimo nko kutubahiriza igihe, abakandida bakahagera bakererewe..,n’abaturage nabo bamwe bakaza mbere byatinda bakigendera,abandi bakavuga ko baziyamamaza ahantu ariko wajya kureba ugasanga ari iruhande rw’isoko ari nk’isoko bashakaga kwiyamamazaho ariko ntibabivuge ngo byumvikane..nta bintu biremereye twari twabona kugeza iki gihe .”
Mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu abakandida bamwe bigenga bagiye bavuga ko hari bamwe mu bayobozi b’ibanze babuzaga abaturage kujya kumva imigabo n’imigambi yabo cyangwa bakajyana abakandida kwiyamamariza aho babaga batasabye, ariko ngo ubu nta kibazo barahura nacyo.
Nubwo abakandida bo bavuga ko nta kibazo barahura nacyo, bamwe mu baturage bo barabashinja ko nta buryo bashyizeho buzajya bubamenyesha igihe cyo kwiyamamaza kwabo n’aho baziyamamariza.
Umwe muri bo waganiriye n’Ijwi rya Amerika yagize ati: “ Hari ikintu bakora ariko kidafudukiye abaturage. Nk’uko niba bagombaga kuza kwiyamamariza hano bagombye kuba bahitishije itangazo kuri radio, wenda mu gitondo rigahita. Noneho abaturage bumvise itangazo bakaba baje… ubu baba bahageze. Akaza abasanga bateranye. Abikoze gutya rero..akajya atungura abantu, na none urumva nyine amahirwe ye yaba macye .”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaza ko imaze kwakira indorerezi zisaga 500 ziyandikishije ngo zizakurikirane aya matora y’abadepite ateganyijwe mu ntangirro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri, zikaba ziganjemo Abanyarwanda, Abanyafurika ndetse n’abavuye muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda.


