Nshobora kwirwanaho n’iyo naba ntafite abarinzi- Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yagaragaje ukutishimira ibitangazamakuru ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano abashinja gukomeza kugaruka ku bitero byagabwe ku modoka ye mu karere ka Arua mu cyumweru gishize.

Museveni avuga ko  bibabaje kubona abantu bata umwanya ku kuvuga ku modoka kurusha uko bavuga ku banyapolitiki bagize uruhare  mu bikorwa byatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Perezida Museveni avuga ko we adatewe ubwoba n’ibitero kuko ashoboye kwirwanaho yaba afite abarinzi cyangwa se ntabo.

Ati “Abatanga inkuru zipfuye na bamwe mu bashinzwe umutekano barimo kwibanda ku kuba imodoka yanjye yaratewe amabuye. Iki si cyo kibazo hano. Perezida afite ubushobozi bwo kwirinda, yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abarinzi be baba abatera amabuye cyangwa ahubwo abamugabaho igitero bose”.

Museveni yaboneyeho akanya ko kwibutsa abaturage ko yagiye yirwanaho no mu myaka yshize.

Yagize ati”Ibi narabikoze mu myaka 40 ishize, Nahanganye n’abasirikare ba Amini kuwa 22 Mutarama 1973 muri Mbale,  umupolisi w’Umunyakenya Patric Shaw mu 1978 mu mujyi wa Nairobi, Tabuley mu 2003 n’ahandi”

Perezida Museveni atangaje ibi nyuma yaho  we n’itsinda ayoboye batangaje ko bagabweho ibitero n’itsinda ry’uwiyamamarizaga kuba umudepite mu karere ka Arua, Kassiano Wadri.

Ni muri ako kaduruvayo kandi  umushoferi wa depite Kyagulanyi Robert Ssentamu uzwi nka Bob Wine witwa Yasin Kawuma yarashwe n’abantu bataramenyekana gusa bikaba bivugwa ko bashakaga kwica uyu mudepite umaze iminsi azengereje ishyaka riri ku butegetsi,National Resistance Movement(NRM).

 

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *