Nyamasheke: Urubyiruko rurasabwa kubyaza umusaruro impano rwifitemo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubwa kaminuza ya Kibogora polytechnic burasaba abiga muri iyi kaminuza n’urundi rubyiruko rw’aka karere kubyaza umusaruro impano rushobora kuba rwifitemo zirimo iz’ubuhanzi, imikino ngororamubiri n’izindi.

Babisabwe ubwo iyi kaminuza yateguriraga abayigamo amarushanwa  abafasha kuvumbura no gukomeza gukuza impano zibarimo,hibandwa cyane ku kumenya kuvugira mu ruhame nta gihunga, kuvuga no kwandika neza ururimi rw’icyongereza,cyane cyane ko  ngo rukiri ikibazo mu mashuri menshi yisumbuye na za kaminuza.

Ingabire Aline ushinzwe abanyeshuri muri iyi kaminuza,yabwiye Bwiza.com ko nubwo  yafunguye imiryango muri 2012 ariko umwaka ushize ari bwo aya marushanwa yatangiye, cyane cyane ko babonaga hari impano nyinshi zishobora  kutigaragaza neza zitazamuwe muri ubu buryo kandi zashoboraga kugirira akamaro ba nyira zo,akarere n’igihugu muri rusange,ariko aho bitangiriye ngo byatangiye kubyara umusaruro ukomeye.

Yagize ati “hari abari bafite impano zikomeye mu bintu binyuranye zishobora no kubagira abaherwe mu ruhando mpuzamahanga wasangaga zisa n’izisinziriye kubera kwitinya no kutabona umwanya wo kuzigaragaza,ariko aho dutangiriye amarushanwa nk’aya  baratinyutse,bifitemo icyizere cyo kwihangira imirimo bagatunga imiryango yabo,bagakoresha benshi bahereye kuri izi mpano  zinyuranye bagaragaza,kuko hari n’abashobora kuzikoresha bakabona amafaranga y’ishuri n’andi bashobora gukenera mu miryango yabo.’’

Uwimana Sarah ni umukobwa w’imyaka 23 usanzwe yiga ibijyanye n’iterambere ry’icyaro akaba afite impano y’ubuhanzi bw’indirimbo zikangurira abantu gukunda no guha agaciro umuco nyarwanda.

Avuga ko yatangiye kuyibyaza umusaruro akiri ku ntebe y’ishuri,aho ashobora gukorera amafaranga arenga 100.000 mu gitaramo kimwe,akizeza kutazabera Leta umutwaro igihe azaba arangije kaminuza.

Ati “ubumenyi bwo mu ishuri si bwo butunga umuntu gusa ni na byo mpora mbwira urubyiruko,cyane cyane abakobwa bagenzi banjye. Tureke kwitinya cyangwa  kwibwira ko tuzarangiza kaminuza tubunza amabaruwa asaba akazi kandi dufite izindi mpano Imana yaduhaye zakaduhesha tukagaha n’abandi. Buri wese ufite icyo ashoboye,waba umupira w’amaguru,  imikino ngororamubiri,ubuhanzi bw’imivugo,indirimbo n’ibindi ,nibabikoreshe bibatunge kuko hanze aha hari ababaye abaherwe ku rwego rw’isi babikoresheje.’’

Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza, Dr Habumuremyi Sosthène  avuga ko biteguye gufasha abagaragaza impano bifitemo bose mu buryo bw’ibitekerezo no kuzikuza,cyane cyane ko zifitiye akamaro n’abaturiye agace ishuri riherereyemo, aho hari abafite ibihangano bivuga ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bifashishwa cyane mu bihe byo kwibuka muri aka gace, bikaba byaratumye bamwe mu bahatuye babasha gusobanukirwa neza aya mateka,biyemeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside,bivuye ku bisobanuro biri muri ibi bihangano.

Umuyobozi w’aka karere, Kamali Aimé Fabien, yishimira ko hari benshi bamaze gutezwa imbere  n’impano, aho Nyamasheke ari iya mbere mu gihugu mu mikino ngororamubiri,ahari abana 4 bahagararira u Rwanda mu mahanga bagatunga imiryango yabo bakiri ku ntebe y’ishuri, abakina umupira w’amaguru mu makipe akomeye yo mu Rwanda,abahanzi b’imivugo n’indirimbo nyarwanda bageze ku rwego rwo gukorera amafaranga aruta umushahara wa buri kwezi n’ibindi.

Asaba ababyeyi n’abarezi muri aka karere guha abana urubuga bakabyaza umusaruro impano zabo,akarere na ko kakazakomeza kubafasha uko gashoboye  gutuma bagera kure hashoboka mu ruhando rw’abandi.

Basabwe kutitinya mukugaragaza ubushobozi bwabo. 1
Basabwe kutitinya mukugaragaza ubushobozi bwabo
Umuyobozi wungirije wa Kibogora polytechnicDr Habumuremyi Sosthène avuga ko bazakomeza gufasha abafite impano bose kuba zabagirira akamaro zikakagirira nigihugu cyose.
Umuyobozi wungirije wa Kibogora polytechnic, Dr Habumuremyi Sosthène avuga ko bazakomeza gufasha abafite impano bose kuba zabagirira akamaro zikakagirira n’igihugu cyose
Umuyobozi wiyi kaminuza Ingabire Aline avuga ko urwego abagore nabakobwa bagezeho mu kugaragaza impano zabo no gukoresha neza ururimi rwicyongereza bitanga icyizere cyiza cyejo hazaza kuri bo.
Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri, Ingabire Aline avuga ko urwego abagore n’abakobwa bagezeho mu kugaragaza impano zabo no gukoresha neza ururimi rw’icyongereza bitanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza kuri bo

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *