Kuwa 20 Kanama 2018 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare n’aka Gatsibo , twombi two mu Ntara y’Uburasirazuba.
Kwiyamamaza kwa Green Party I Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare kwitabiriwe n’abaturage bashishikajwe no kubona habaho impinduka mu bintu bimwe na bimwe bibadindiza mu iterambere.
Kuba ishyaka Green Party rifite mu nshingano kubungabunga ibidukikije, Dr Frank yashimangiye ko bazabibungabunga kandi bakarushaho kubirengera, kuko ngo ibidukikije bya mbere na mbere ari umuntu, n’ibindi byose bisigaye bikaba bibereyeho gufasha umuntu.

Kuri iyi ngingo Kandida Depite Leonard Gashugi yavuze ko imisozi ya Nyagatare igenda ihinduka ubutayu ikeneye kongera gutoha no kongera kuba icyatsi kibisi. Yashimangiye ko kugira ngo ibi bizagerweho, ari uko bazatorwa bakabona imyanya mu nteko ishinga amategeko, bityo bakihutira gutoresha amategeko abungabunga ibidukikje by’ingeri zose, akanagena n’ibihano ku babyangiza.
Mu ijambo rye akandi, Dr Frak HABINEZA UYOBORA Green Party yashsimiye abatuye Nyagatare ko batoye umukandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu, ko nubwo batawutsindiye nibashyigikirwa nta kabuza bazagera mu nteko, bakarushaho gushyiraho amategeko abereeye Abanyarwanda.
I Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, kwiyamamaza kwa Green Party kwagarutse nanone ku bidukikje, Dr Farnk Habineza avuga ko Green Party izita ku kibazo cy’amazi cyabaye aklarande muri aka karere, bakabona ahagije yo kunya n’ayo gukoresha, atari ibidendezi cyangwa amazi ashoka mu migezi.
Abatuye Gatsibo bibukijwe ko gutora Green Party ari ugutera igikumwe ahari inyoni ya Kagoma.


