Abakurikiranira hafi politiki yo muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo batangiye kwibaza niba hari imikoranire y’ umwihariko hagati y’ umunyapolitike Moise Katumbi n’ umutwe w’ inyeshyamba wa M23.
Abahoze ari inyeshyamba za M23 bashimye icyemezo cya Perezida Joseph Kabila cyo kurekura ubutegetsi no kutiyamamariza manda ya gatatu, banamusaba gukoraho inzitizi zose zatuma atagenda neza.
Ku ruhande rw’ amashyaka atavuga rumwe n’irya PPRD rya Joseph Kabila, barasaba bivuye inyuma ko
Moà¯se Katumbi agomba guhabwa uburenganzira bwe bwo gutaha mu gihugu ndetse akanahabwa uburenganzira bwo kwiyamamaza nk’ umunyecongo wujuje ibyangombwa byose bisabwa.
Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko mu gihe cyose Joseph Kabila adakuyeho impapuro zita muri yombi Katumbi n’ izindi nzitizi zimubuza uburenganzira bwe bwo kwinjira mu gihugu no kwiyamamaza, ari ikimenyetso kigaragaza ko amatora azazamo imvururu bityo M23 ikaba yakuririra kuri ibyo ikubura imirwano.

M23 yiteguye urugamba
Muri iri tangazo kandi M23 yemeje ko abarwanyi bayo bari ku butaka bwa Congo-Kinshasa kuva ku wa 14 Mutarama 2017, byumvikane ko hashize umwaka baryamiye amajanja.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kongotimes, bagira bati “Tumaze kwihanganira kenshi kurwana na FARDC nubwo ikomeje kudushotora mu birindiro byacu bitandukanye , intego dufite ni uko amatora yagenda neza ariko bitabaye ibyo tuzarwana”.
Umutwe wa M23 ufatwa nk’ uwa nyuma w’inyeshyamba ku butaka bwa Congo, wagiye uvugwaho guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa ndetse wanagiye ukomeza gusaba Leta ya Joseph Kabila gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo guhagarika imirwano.
Byumvikane ko mu gihe cyose Perezida Joseph Kabila azaba avuye ku ntebe y’ubuyobozi atagize icyo akora kuri aya masezerano, M23 izaba ibonye urwitwazo ndetse inaharanira ko hajyaho umuyobozi uyumva unafite mu mibagabo n’imigambi ye gukemura ikibazo cyayo.
M23 irwanira iki?
Uyu mutwe washinzwe ku wa 23 Werurwe 2012, uza gutsindwa muri 2013 nyuma yo kwigarurira umujyi wa Goma muri 2012. Ni umutwe uvuga ko wiyemeje kurwana ugamije guharanira uburenganzira bwa muntu, Demokarasi, imiyoborere myiza ndetse no gucyura impunzi z’ Abanye-Congo zivuga ururimi rw’ Ikinyarwanda zahungiye ahanini mu bihugu b’ Ibiyaga Bigali.

M23 ubwo yatangazaga ko ihagaritse imirwano ku mugaragaro mu mpera za 2013, bamwe mu barwanyi bayo bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda.
Umwe mu bayobozi bayo bakuru wahungiye mu Burasirazuba bw’ u Rwanda, Jean-Marie Runiga Lugerero yatangaje ko bahagaritse inzira y’ imirwano, ubwo yagira ati” M23 ntiyigeze itsindwa urugamba rw’ amasasu ahubwo yahagaritse imirwano ariko ikomeje urugamba rwa politiki”.
Icyo gihe, Jean-Marie Runiga Lugerero yashimangiraga ko M23 iriho kandi igihe cyose ishobora kubura imirwano, agira ati” Ujya kwica inzoka ayijanjagura umutwe ntabwo ayikubita umurizo”, aha yashakaga gusobanura ko M23 yakubiswe umurizo itakubiswe umutwe.
Opozisiyo yifuza ko Katumbi agaragara mu matora
Amashyaka 6 ahanganye na PPRD ya Joseph Kabila asanga umuherwe Moise Katumbi baziho imbaraga zaba iza politiki n’ amafaranga ari ingirakamaro mu rugamba barimo rw’ impinduramatwara muri Congo-Kinshasa ndetse ko byabatiza umurindi Joseph Kabila ntiyishyirireho umusimbura uzakorera mu kwaha kwe.
Kwifuza ko Katumbi agaruka muri Congo, byashimangiwe na Félix Tshisekedi uyobora UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), Vital Kamerhe uyobora (Union pour la nation congolaise), ndetse n’ abahagarariye MLC ya Jean-Pierre Bemba.
Kugeza magingo aya, igiteye impungenge ni uko nubwo Moise Katumbi yakwemererwa gutaha bitamworohera kuko komisiyo ishinzwe amatora yari yatangaje ko itariki ya 8 Kanama 2018, ari ntarengwa mu gutanga kandidatire.
Katumbi yahoze ari inshuti ya Joseph Kabila nyuma baza gushwana. Uku kwitandukanya na Kabila byatumye ahungira mu Bubiligi ariko abamushyigikiye ntibahwema kwigaragambya basaba ko Katumbi yagaruka kwiyamamaza mu gihugu cye.
Katumbi ni umugabo w’ imyaka 54 y’ amavuko yayoboye Intara ya Katanga ikungahaye ku mabuye y’ agaciro, ni umuyobozi w’ ikipe ya ruhago inakomeye ku mugabane wa Afurika ya ‘Tout Puissant Mazembe’ ndetse akaba azwi nk’ umuherwe ushobora no kuba yakwifashisha abacancuro mu kwitambika uwo Kabila ashaka gusigira ubutegetsi.

Gaston Rwaka & I.Theoneste/Bwiza.com


