Ibiyaga Bigali: Abanyapolitiki 5 batanyuzwe n’ intebe nziza bahawe mu buyobozi bagahitamo kurwanya Leta
Abahanga bagiye bagaragaza ko politiki ari umukino wanduye (dirty game) mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere abatari bacye binjira muri uyu mukino bishakira amaramuko, abo barangwa no guhora bacinya inkoro bigatuma inyungu za rubanda ziteshwa agaciro bagaharanira iz’umuntu cyangwa ishyaka. Mu bihugu biteye imbere abanyapolitiki bashyira imbere inyungu z’ abaturage kuko bakora […]
Zari na Mobetto bibasiye bikomeye Wema Sepetu
Abafana w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu batangaza ko bishoboka ko abagore bamereye nabi Wema Sepetu ari Zari Hassan na Hamisa Mobetto bose bahuriye ku kuba barakundanye na Diamond Platnumz. Abafana ba Wema Sepetu batangaje ibi nyuma yaho uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yiyamye abantu atatangaje abo ari bon go […]
Rusizi: Ababyeyi b’abayisilamu barasabwa kurushaho kwita ku burere bw’abana babo
Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu karere ka Rusizi burasaba ababyeyi kurushaho gukurikirana imirere y’abana babo no kongera ibiganiro mu miryango. Babisabwe ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitambo ( EID-AL-ADHA) muri iri dini wabaye ku wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, aho bibukaga igihe Aburahamu yajyaga gutamba umwana we Ismael ho igitambo, Imana ikamuha intama atamba. […]
Ubutumwa umukinnyi wa Filime Gugu Mbatha-Raw yasize ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kuwa kabiri tariki 21 Kanama 2018, Gugu Mbatha-Raw , umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga 250000 zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Yasuye inzu y’amateka kugira ngo asobanukirwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi:icyayiteye, ingaruka zayo ndetse n’intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu kwiyunga no kongera kubaka Igihugu. […]
Gicumbi: Green Party izita ku kibazo cy’amazi n’ubutaka
Mu gikorwa cyo kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi, ishyaka Green Party ryagarutse ku kibazo cy’ubutaka bukwiye gusubizwa abaturage, kandi bakabona amazi meza. Hafi y’umupaa wa Uganda, mMu gasanteri ka Yaramba, mu murenge wa Nyankenke ho mu Karere ka Gicumbi Intara y’amajyaruguru, niho hakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka Green Party kuwa kabiri tariki […]
Zimbabwe: Barifuza ko izina rya Mugabe risibwa ku kibuga cy’indege yiyitiriye mbere yo kuva ku butegetsi
Mu gihugu cya Zimbabwe bamwe mu barwqaniye ubwigenge bw’iki gihugu ntibishimiye izina rya Robert Mugabe wahoze ayoboye iki gihugu rikomeje kugaragara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga yari yaritiriwe. Aba bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bwa Zimbabwe basaba ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ingenzi cya Zimbabwe kiri mu murwa mukuru Harare gisiba izina rikigaragaraho rya Robert Mugabe, wategetse […]
Thabo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo yimwe ikaze muri Congo nk’intumwa idasanzwe
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwakira Thabo Mbeki, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, nk’intumwa idasanzwe ya Afurika y’Epfo mu gihugu cye bitewe n’uko ngo n’izindi ntumwa zidasanzwe zoherejwe mu gihugu cye ntacyo zakimariye. Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Lambert Mende, avuga ko intumwa zidasanzwe zoherezwa muri Congo zihagera zikigira […]
Chris Brown yashavujwe cyane na Rihanna akeka ko yaba ari mu rukundo n’undi mugabo
Umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chris Brown yagaragaje ko atishimiye uburyo uwo bahoze bakundana ari we Rihanna yifotoje yishimanye n’umugabo witwa Donald Glover yambaye agakabutura gusa. Imwe mu nshuti za hafi za Chris Brown itatangajwe amazina ivuga ko Chis Brown yababajwe n’umubano usigaye uri hagati ya Rihanna na Donald Glover akekako baba […]
Ese haba hari imikoranire ya hafi hagati ya Moise Katumbi na M23?
Abakurikiranira hafi politiki yo muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo batangiye kwibaza niba hari imikoranire y’ umwihariko hagati y’ umunyapolitike Moise Katumbi n’ umutwe w’ inyeshyamba wa M23. Abahoze ari inyeshyamba za M23 bashimye icyemezo cya Perezida Joseph Kabila cyo kurekura ubutegetsi no kutiyamamariza manda ya gatatu, banamusaba gukoraho inzitizi zose zatuma atagenda neza. Ku […]
Umugore afunzwe azira kwinubira urusaku rw'umusigiti
Umugore wo muri Indonesia yakatiwe gufungwa azira ko yinubiye icyo yise urusaku rw’umusigiti mu gihe baba bahamagarira abantu gusenga. Iki gihugu cya Indonesia gituwe ahanini n’abo mu idini ya Islam. Uyu mugore witwa Meiliana w’imyaka 44 ukomoka mu Bushinwa ariko aakaba ari umu-Buddhist, yaciriwe urubanza aregwa gutua Imana, no gusuzugura idini ya Islam, kuko yasabye […]
Rutahizamu Okpara Ugochukwu wabengutswe na Rayon Sports ni muntu ki?
Nyuma yaho Ikipe ya Rayon Sport itakaje abakinnyi benshi bafatwaga nk’inkingi ya mwamba barimo Pierrot,Nahimana Shasir,Ismail Diarra ndetse na Faustin Usengimana, mu buryo bwo kwiyubaka ikaba yamaze kugura undi mukinnyi witwa McCarthy Okpara Ugochukwu uje usanga abandi babiri bari bamaze iminsi mike muri iyi kipe. McCarthy Okpara Ugochukwu ukomoka mu gihugu cya Nigeriya yabwiye abanyamakuru ko […]
Imisoro idasanzwe ku banyamakuru n’ibitangazamakuru muri Mozambique
Guhera uyu munsi kuwa gatatu, itariki 22 Kanama, mu gihugu cya Mozambique, abanyamakuru n’ibinyamakuru bagiye kujya bishyura akayabo k’amafaranga kugirango bemerwe gukorera muri iki gihugu. Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika umunyamakuru w’umunyamahanga wifuza gukorera muri Mozambique azajya yishyura amadolari 8,300 ku ruhushya ruzajya rumara umwaka. Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru cyo mu gihugu we azajya yishyura amadolari […]
Gisagara: Yatawe muri yombi nyuma yo gukomeretsa mugenzi witambitse umugambi we wo kwiba
Polisi mu Karere ka Gisagara ifunze uwitwa Francois Nzeyimana, utuye Cyumba mu Murenge wa Muganza ashinjwa gukomeretsa umugabo mugenzi we. Uyu akaba yarafashwe mu ijoro ryo kuwa bere ku bufatanye bw’abaturage. Bivugwa ko uyu Nzeyimana yateze mugenzi we, Mushokanyi Niyirora w’imyaka 38 akamukubita bikomeye akamukomeretsa. Uwafashwe akaba avuga ko yahohoteye mugenzi we kubera umugambi we […]
“Ibidukikije bya mbere na mbere tuzabungabunga ni umuntu” — Dr Habineza
Kuwa 20 Kanama 2018 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare n’aka Gatsibo , twombi two mu Ntara y’Uburasirazuba. Kwiyamamaza kwa Green Party I Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare kwitabiriwe n’abaturage bashishikajwe no kubona habaho impinduka mu bintu bimwe na bimwe bibadindiza mu iterambere. Kuba ishyaka Green […]
Kicukiro: Umusore yafatanywe udupfunyika 975 tw’urumogi
Polisi mu Mujyi wa Kigali ku makuru yatanzwe n’abaturage, yafatanye umusore witwa Dushimimana Gratien w’imyaka 28 y’amavuko udupfunyika 975 tw’urumogi yarajyanye mu gace ka Remera. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Supertendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Dushimimana yafatiwe mu murenge wa Niboye afite utu dupfunyika tw’urumogi avuga ko yaraduhawe na […]
Kwataka Perezida ni nko gukina n’umuriro- Uvugira umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi
Abagande bahawe gasopo ko badakwiye kwitambika perezida n’imodoka zimuherekeje ko ababigerageza bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Ibi byatangajwe na Maj Chris Magezi, umuvugizi w’ibiro by’umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we w’imfura. Yagize ati “Abantu ntibagomba kugerageza kwitambika Perezida cyangwa abamuherekeje,… baba barinzwe n’amategeko, kwataka Perezida ukabishyira mu […]