Zari na Mobetto bibasiye bikomeye Wema Sepetu

Sangiza iyi nkuru

Abafana w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu batangaza ko bishoboka ko abagore bamereye nabi  Wema Sepetu ari Zari Hassan na Hamisa Mobetto bose bahuriye ku kuba barakundanye na Diamond Platnumz.

Abafana ba  Wema Sepetu batangaje ibi nyuma yaho uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yiyamye abantu atatangaje abo ari bon go barimo kumwibasira muri iyi minsi.

Yagize ati” Mubona nsigaye nicecekeye mugashaka kunshotora… Muzagira ibibazo bikomeye Wallah. Nabasabaga ko mwandeka rwose…”

Ubu butumwa nibwo bwatumye abafana bavuga ko nta bandi baba bibasiye Wema batari abo yigeze guhurira ku mugabo umwe Diamond utabura kugaragaza ko akimuzirikana amutumira mu birori bya hato na hato.

Umwe muri aba yagize ati”Nibakureke mukundwa, bakureke sweet heart wa Tanzaniya”

Undi witwa Miss Mipango 6 ati” Bareke wikorere ibyawe mukobwa”

Uyu mukinnyi wa filimi atangaje ibi nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ruhame nyuma  yaho urukiko rwa Kisutu rumuhamije ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *