Kuwa kabiri tariki 21 Kanama 2018, Gugu Mbatha-Raw , umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zisaga 250000 zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Yasuye inzu y’amateka kugira ngo asobanukirwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi:icyayiteye, ingaruka zayo ndetse n’intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu kwiyunga no kongera kubaka Igihugu.
Nyuma yo gusura uru rwibutso, mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati: “ Nta gushidikanya ibi byanteye gutekereza byinshi, byanyigishije kandi ni igikorwa cyasembuye ibitekerezo muri njye. Mwarakoze kudushyiriraho aha hantu hatuma twibuka, hagafungura imitima yacu ndetse tukiyemeza guharanira ejo hazaza heza. Ni ishema kuri njye kuba nabashije kuhasura ”.

Gugulethu Sophia “Gugu” Mbatha-Raw ni umukinnyi wa filimi w’Umwongerezakazi wavutse kuwa 21 Mata mu 1983, akaba azwi nka Kelly muri filimi yiswe ‘ Black Mirror’ , akamenyekana nka Dido Elisabeth Belle muri filimi yiswe ‘ Belle’ , ndetse na Noni Jean muri filimi yiswe ‘ Beyond the Lights’ . Yanakinnye muri ‘ Beauty and the Beast’ yitwa Plumette. Ise umubyara , Patrick Mbatha, ni umwirabura ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba ari dogiteri, mu gihe nyina, Ann Raw, ari umuzungukazi w’umuforomo.


