Rusizi: Baravuga imyato FPR/ Inkotanyi yabakijije Interahamwe n’impuzamugambi zari zarabazengereje

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ikibatindiye ari itariki gusa ngo bashyire igikumwe  ku gipfunsi bitorere abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi  n’amashyaka yishyize hamwe na wo, bakabihera ku mutekano usesuye bafite nyuma y’igihe ngo batazibagirwa bigeze kujya barara badasinziriye kubera Interahamwe n’Impuzamugambi zababuzaga amahwemo.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko  kuva urugamba rwo kubohora igihugu rwatangira ku ya mbere Ukwakira mu 1990 na bo batangiye gutotezwa bikomeye, aho mu gihugu hatangiriye inkubiri y’amashyaka menshi, umwe mu biyitaga abanyabwenge wakomokaga mu kagari kabo ka Tara y’ubu muri uyu murenge Bucyana Martin ashinga ishyaka CDR  rifatanya na MRND kubabuza amahoro n’amahwemo.

Bavuga ko bakomeje kurara rwa ntambi kugeza kuri  Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho ihagarikiwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, izo Nterahamwe,Impuzamugambi za CDR n’ingabo za Ex-FAR zihungira hakurya muri Congo ahitwa i Panzi zikajya zigaruka kwangiza ibikorwaremezo, kubasahura no kubicamo bamwe kugeza ubwo na none ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyemeje kujyayo zigahagarika ubwo bugome.

Nkamiyabanzi Edouard  w’imyaka 60 y’amavuko,utuye mu mudugudu wa  Mukorazuba,akagari ka Tara muri uyu murenge, yagize ati “ntidushobora kubura gutora FPR  Inkotanyi dukurikije aho tuvuye n’aho tugeze  kuko yatugaruriye umutekano twari tumaze igihe kirekire tuwubuzwa n’interahamwe,impuzamugambi za CDR ya Bucyana Martin wavukaga hano anahafite inzu, zajyaga zituruka hakurya aha i Panzi muri Congo zikaza kwangiza amapoto y’amashanyarazi, gusahura no kutwica mo  abantu barimo abari baranze kuzikurikira”.

Yongeyeho ati “ariko aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyemereje kujya guhagarika n’ibyo bikorwa by’ubugome nk’uko zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi zikigizayo abo babisha ubu turaryama tugasinzira bugacya tujya gushaka icyaduteza imbere. Ibyo se twabirenga ho  tugatora abandi batari abakandida depite ba FPR Inkotanyi?

Mungwarareba Antoinette utuye mu kagari ka Karambi muri uyu murege  na we avuga ko ahereye ku kuba yari muri nyakatsi atagira n’inkoko,atindihaye,ubu akaba yarubakiwe,agahabwa n’inka muri gahunda ya girinka,akava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akagera mu cya 3 nta cyamubuza gushyira igikumwe cye ku gipfunsi.

Ati “gutora FPR ni ihame kuko aho yankuye ni kure kandi n’aho niteguye kugera ni kure igihe cyose nzaba ndi kumwe na  yo,ni yo mpamvu ntindiwe n’itariki gusa ngo nshimangire igihango gikomeye mfitanye n’umuryango FPR Inkotanyi.’’

Abakandida biyeretse abatuye uyu murenge ni  Yankurije Marie Franà§oise, Karemera Emmanuel, Mukambanda Epiphanie na  Mbarushimana Hamimu batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi,hamwe n’Umwari Carine w’ishyaka PDI rishyize hamwe na wo  muri aya matora.

Uzabakiriho Félix ushinzwe ibikorwa byo kwamamamaza abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi  n’amashyaka yishyize hamwe na wo muri aka karere avuga ko iki gikorwa kigenda neza uhereye aho batangiriye  hose mu mirenge kugeza kuri uyu wa Mururu,akanizera ko no mu mirenge isigaye bizagenda neza.

Mungwarareba Antoinette aratira abandi ibyo yagejejweho numuryango FPR Inkotanyi birimo gukurwa muri nyakatsi.
Mungwarareba Antoinette aratira abandi ibyo yagejejweho n’umuryango FPR Inkotanyi birimo gukurwa muri nyakatsi
Abakandida depite biyamamaza mu karere ka Rusizi uturutse i buryo Karemera Emmanuel Mbarushimana Hamimu Mukambanda Epiphanie Umwari Carine na Yankurije Marie Franà§oise.
Abakandida depite biyamamaza mu karere ka Rusizi, uturutse i buryo, Karemera Emmanuel, Mbarushimana Hamimu, Mukambanda Epiphanie, Umwari Carine na Yankurije Marie Franà§oise
Abaturage bumurenge wa Mururu bari bakereye kwakira abakandida depite batanzwe numuryango FPR Inkotanyi nindi mitwe ya politiki yifatanije na wo.
Abaturage b’umurenge wa Mururu bari bakereye kwakira abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *