Mu gihe abayobozi b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR Bari babukereye bakazindukira i Save kwiyamamaza, iki gikorwa gihagaritswe no kuba ibikorwa byose by’ubucuruzi n’ibindi bisanzwe bihabera byari byahagaritswe uyu munsi.
Kwamamaza abakandida ba Green Party mu karere ka Gisagara byari biteganyijwe mu gasantere ka Rwanza, ahari n’isoko, iguriro ry’inka, n’ibindi bikorwa binyuranye by’ubucuruzi, kakaba ari aga centre gahora gashyushye iminsi yose. Iyi centre iri mu Murenge wa Save (ahahoze ari muri Komini Shyanda), ubu ni mu Karere ka Gisagara.

Umuyobozi wa Green Party Dr Frank Habineza yatangarije abanyamakuru ko iki gikorwa bari barakimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, kandi ko bari bafite uburenganzira bwo kuhiyamamariza.
Mu kuhagera, abayobozi ba Green Party, Abakandida-depite 32 b’iri shyaka hamwe n’abayoboke bake b’iri shyaka, bisanze bonyine kuko amazu yose acururizwamo n’akorerwamo ibindi byose yari yafunzwe.
Bwiza.com yaganiriye na bamwe mu bo twasanze mu ngo zabo, Umusaza Kayinamura ati : “Batubyukije mu gicuku ngo tujye i Nyaruhengeri, kuhategerereza umutware. Hagiye abandi ariko jye kuko mfite intege nke, nasigaye ku rugo” .
Tumubajije nk’amasaha baba bababyukirijeho, yasubije ko hari haciyeho amadakika make inkoko ibitse.
Umusore utashatse ko tumuvuga amazina, we yafunguraga rwihishwa ngo arebe ko ibyo yari yateguye gucuruza byashira, yatubwiye ko imodoka zo mu bwoko bwa Coaster zatangiye gutwara abantu butaracya.
Yagize ati : “Ubu bambonye bamerera nabi, kuko Bari bategetse ko ntawurenza saa moya agifunguye Boutique, Resitora cyangwa ikindi cyose.”
Kanyana Awurelia, aho twamusanze arima, yatubwiye ko aba mbere bagiye mu ma saa cyenda n’igice y’urukerera, imodoka zikaba zakomeje kubatwara kugera saa mbiri ya mu gitondo. Abasigaye bakabwirwa kuguma mu ngo zabo. Yongeyeho ko zimwe mu modoka zatwaraga abaturage zari zifite ibirango by’ishyaka.
Abayobozi ba Green Party bategereje hafi isaha nta baturage bahanyura uretse abana bato bazaga kwiyumvira umuziki, bafata icyemezo cyo gusubika iyamamaza muri Gisagara, bagakomereza mu karere ka Nyanza

Sumwiza Florence, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora
Sumwiza Florence, Umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe gukurikirana amatora mu Karere ka Gisagara yabwiye itangazamakuru ko abibona nk’intege nke z’abiyamamaza, yongeraho ko kuba hari irindi shyaka ryatwaye abantu rikabajyana ahandi bigaragaza imbaraga zaryo.
Â



