Icyamamare mu gukina filimi, Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt kugeza ubu bamaze kwemeranya ibijyanye n’igihe umugabo yemerewe ngo abonane n’abana babo batandatu.
Aba bombi bemeje ko bihaye igihe cy’ukwezi kumwe mu gihe umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibyimyitwarire agikusanya amakuru kuri bo ndetse no kubana babo.
Ikinyamakuru Justjared dukesha iyi nkuru cyemeje aya makuru ko ku munsi w’ejo tariki ya 22 Kanama uyu mwaka aribwo hemejwe uyu mwanzuro kandi ko ko ibyemezo bya burundu bizafatwa nyuma y’ikusanya makuru.

Uyu mwanzuro kandi ufashwe nyuma yaho inyandiko isaba gatanya ya Angelina Jolie yavugaga ko umucamanza yategetse ko Brad Pitt yemerewe kubonana n’abana be igihe kitarengeje amasaha ane ku minsi yo kwiga n’amasaha 12 mu minsi itari iyo kwiga.
Kuri Ubu Angelina Jolie ari mu mujyi wa Los Angeles nk’uko yari yabsabwe n’umucamanza. Ni nyuma y’amezi make ashize arimo gutunganya filimi mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Angelina Jolie yatangiye gusaba gatanya mu mwaka wa 2016. Ashinja Brad Pitt kutamufasha kurera bikwiriye abana batatu babyaranye n’abandi batatu barera.


