Ibya Angelina Jolie na Brad Pitt bikomeje gufata indi ntera

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare  mu gukina filimi, Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt kugeza ubu bamaze kwemeranya ibijyanye n’igihe umugabo yemerewe ngo abonane  n’abana babo batandatu.

Aba bombi bemeje ko bihaye igihe cy’ukwezi kumwe mu gihe   umuhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibyimyitwarire agikusanya amakuru kuri bo ndetse no kubana babo.

Ikinyamakuru  Justjared dukesha iyi nkuru cyemeje aya makuru ko ku munsi w’ejo tariki ya 22 Kanama uyu mwaka aribwo hemejwe uyu mwanzuro kandi ko ko ibyemezo bya burundu bizafatwa nyuma y’ikusanya makuru.

angelina jolie
Angelina Jolie n’umuryango we

Uyu mwanzuro kandi ufashwe  nyuma yaho inyandiko isaba gatanya ya Angelina Jolie  yavugaga ko umucamanza yategetse ko Brad Pitt yemerewe kubonana n’abana be igihe kitarengeje amasaha ane  ku minsi yo kwiga n’amasaha 12 mu minsi itari iyo kwiga.

Kuri Ubu Angelina Jolie ari mu mujyi wa Los Angeles nk’uko yari yabsabwe n’umucamanza. Ni nyuma y’amezi make ashize arimo gutunganya filimi mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

36fa330389eee72864f74ec33be5db8b
Angelina Jolie n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt

Angelina Jolie yatangiye gusaba gatanya mu mwaka wa 2016. Ashinja Brad Pitt kutamufasha kurera bikwiriye abana batatu babyaranye n’abandi batatu barera.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *