Hari ku itariki ya 1 Ukuboza 2015, nibwo umugabo witwa Ndahimana Jean Claude yahawe sheki n’ubuyobozi bwa ADEPR ageze kuri banki(BK) abwirwa ko itujuje ibyangombwa bisabwa.
Aganira na bwiza.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2016, Jean Claude yavuze ko yahawe iyi sheki ubwo yishyuzaga amafaranga ye ubuyobozi bwa ADEPR bwamukodesheje imashini zitobora inkuta n’ahandi (foreuse,…).
Ibi byuma byakodeshejwe bigiye gukoreshwa ku nyubako nshya y’iri torero ADEPR iherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo, inyubako ikomeje kuvugwaho byinshi kugeza na n’ubu ikaba yaranateje umwuka mubi mu bakiristo.
Uyu mugabo we ukomeje kwishyuza ariko ntiyishyurwe, avuga ko amaso yaheze mu kirere by’umwihariko akaba yaratunguwe n’uburyo bagiye no kumwishyura bakamuha sheki bazi neza ko itujuje ibisabwa.
Ati: “sheki imwe bampaye yari iriho amasinya abiri iyo narayishyuwe, indi bampaye yari iriho sinya imwe, nageze kuri banki barayifata, narayigaruye ndayibasubiza mu kwa 12 kugeza ubu sinzi impamvu batari banyishyura”.

Abajijwe icyo atekereza cyaba cyarateye abo bayobozi kumuha sheki isinyeho isinya imwe kandi bazi neza ko banki itamwishyura, yasubije avuga ko bishoboka ko hari ikibazo mu buyobozi.
Ati:”mu buyobozi hashobora kuba harimo uburangare, ibyo nabyo byabamo, sinzi sinzi,…yajyaga atinda nkayabona ariko ndabishyuza bakambwira ko iyo sheki batari bayisinya,…sinzi ikizakurikiraho”.
Akomeza avuga ko iyo sheki yari yahawe ari iy’amafaranga 350,000Frs hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 80 nabyo batari bamwishyura , ati: “ubwo rero sinzi ikibazo cyaba kibyihishe inyuma”.

Beninka Bertin wagezwagaho factures zishyuza ari nawe wahaye Jean Claude iyo sheki idasinyeho, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ku murongo wa telefone, yavuze ko ari ikibazo cyavutse cy’amafaranga adahari.
Ati : “icyo gihe koko byabayeho…, sheki zacu zisinywaho n’abantu 2,… twamuhaye ebyiri afata imwe indi iragaruka yari isinyweho nabi, kubera ikibazo cy’amafaranga ubu adahari kuva icyo gihe sheki zose ziri mu buyobozi ntizirishyurwa”.
Abajijwe niba itorero ADEPR ryarabuze amafaranga yo kwishyura, yasubije avuga ko impamvu atari ukubura amafaranga ahubwo ko ari inzira ndende bicamo kugirango asohoke, ibi ku mutekinisiye avuga ko bikabije kuba amafaranga ye amaze amezi arenga 3 atarayabona.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa ADEPR, Rev Past Jean Sibomana we avuga ko icyo kibazo atakizi by’umwihariko ko agiye kukikemurira nk’umuvugigizi mukuru wa ADEPR mu gihugu, ati: “ ubwo yaba yararebye abandi ariko njye ndi umuvugizi wa ADEPR, azaze andebe” .

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


