Perezida Peter Mutharika wa Malawi kuri iki cyumweru yibasiye umuvugabutumwa w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, TB Joshua amuziza ubuhanuzi bwe bw’uko ngo azapfa mbere y’itariki ya 01 Mata nk’uko byatangajwe na televiziyo y’igihugu.
“Bambwira ko hari umugabo muri Nigeria witwa Joshua uvuga ko perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe na Peter Mutharika bazapfa mbere y’itariki 01 Mata” , uwo ni perezida Mutharika.
Yakomeje agira ati: “Reka mbabwire, Joshua… uzatsindwa. Ibyo wakoze mu 2012 ntibizongera kuba uyu mwaka,” . Ibi akaba yarabibwiraga imbaga y’abantu I Lilongwe.

Mu 2012 nibwo bivugwa ko Joshua yahanuye urupfu rw’umuperezida w’igihugu kitavuzwe izina cyo mu majyepfo ya Afurika. Umuvandimwe wa Mutharika, Bingu wa Mutharika wari perezida wa Malawi icyo gihe yitabye Imana mu gihe uyu muvugabutumwa yari yahanuye bituma ubu buhanuzi burushaho guhabwa agaciro muri Malawi.
Muri Mutarama uyu mwaka, ngo Joshua yongeye guhanurira kuri televiziyo, aho yabwiye abayoboke be gusengera abayobozi bo muri Afurika y’amajyepfo avuga ko mu mpera za Gashyantare kugeza muri Mata ari amezi mabi kuri Afurika y’amajyepfo.

Perezida Mutharika rero aribaza uko Joshua yakwizerwa nk’umuhanuzi yishingikirije guest house yigeze guhirima muri Nzeri 2014 hafi y’itorero rye ryitwa Synagogue Church of All Nation (SCOAN) muri Lagos, igahitana abantu 116.
“Kuki atahanuye ibi byago? Ibi byose bigaragaza ko ari umunyabinyoma. Ashaka gusa gukorera amafaranga” , uwo ni perezida Mutharika uri mu myaka 70 y’amavuko akaba anemeza ko azaba ahari mu 2019 mu matora ya perezida ataha.
Peter Mutharika yagiye ku butegetsi mu 2014 nyuma yo gutsinda mu matora Joyce Banda wari wasimbuye Bingu Mutharika. Uyu Joyce Banda ngo yasuye kenshi Ibiro bya TB Joshua muri Nigeria, ngo akaba yaranamufataga nka se mu by’umwuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


