Nyamiyaga: Abatazi gusoma no kwandika bahangayikishijwe n’uburyo bazatoramo abadepite

Sangiza iyi nkuru


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamiyaga, akarere ka Gicumbi, mu ntara y’Amajyaruguru , batazi gusoma no kwandika, bahangayikishijwe no kuba batazi ibirango biranga abakandinda baziyamamariza gutorerwa kuba intumwa za rubanda.

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamiyaga by’umwihariko abageze muza bukuru bakubwira ko bahangayikishijwe nuko
 bazitwara mu gikorwa cyo gutora dore ko batazi gusoma no kwandika
 cyane cyane
  ko nta nyigishisho zihariye zagenewe abatazi gusoma no kwandika
 ku bijyanye nuko bazatora

Rwarinda Joseph ni umusaza w’imyaka 67 atuye mu murenge wa Nyamiyaga agira ati” uko mundeba aha si nzi gusoma no kwandika ,inshuro maze gutora ni nyinshi ariko imbogamizi mpura nazo ni ukudasobanukirwa neza ibirango biranga amashyaka aba yatanze abakandida bazabahagararira mu gihe cyo gutora abadepite

Akomeza avuga ko nubwo atazi gusoma no kwandika ariko abona,
  ati ”nubwo nshaje amaso yange arabona neza ndamutse rero mbonye inyigisho kare nkasobanukorwa neza ibirango by’abiyamamariza kuba depute
  byamfasha mu gutora kandi nkatora nta mpungenge kuko naba nsobanukiwe neza ibyo nkora

Mukampazimpaka Alphonsine
  na we ni umwe mu bo twaganiriye utuye mu murenge wa Matyazo mu kagali ka Sanganiro avuga ko atazi gusoma no kwandika ariko ko ari imbogamizi kuko kugeza ubu nubwo yumva ko amatora azaba ariko ko nta makuru ahagije afite azamufasha mu kwitorera abazamuhagararira mu nteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite ,

Avuga ko nta masomo y’uburere mboneragihugu abona atangwa mu mudugudu aho atuye yabafasha gusobanukirwa amashyaka ndetse n’ibirango byayo

Akomeza avuga ko ayo masomo agiye atangwa kare
  kandi bakibanda cyane ku cyiciro cy’abatazi gusoma no kwandika bagahabwa inyigisho zihariye kuko uko umuntu uzi gusoma no kwandika afata akanumva amasomo vuba bitandukanye n’utabizi..

Visi Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Mukamazera Rosalie
 avuga ko hari abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’umudugudu bakaba bashinzwe gufasha
  abaturage babagana by’umwihariko ko bari bakwiye kwibanda kuri abo bafite ibibazo bitandukanye harimo n’icyo cyo kutamenya
 gusoma no kwandika.

Avuga ko bakwiye kubafasha bagasobanurirwa uko urupapuro rw’itora ruzabaza rumeze
 dore ko abakandida batondekwa uko bagiye batanga kandindature bakanigishwa
  ndetse bakanerekwa uko ibirango biranga amashyaka
  bimeze
 .


Bazubagira Djalia/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *