Amajyaruguru: Hagiye kubakwa uruganda rwa sima ruzatanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bibiri

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Kanama 2018 mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi hashyizwe ibuye ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rwa Sima rwitwa “PrimeCement”, rwiteguye kuzatanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bibiri. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney afatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa PrimeCement Francesco De Martino, ni bo bari barangaje imbere iki gikorwa.

Aa40

Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yashimiye Leta y’u Rwanda yorohereza abashoramari gushora imari mu Rwanda, ari na cyo cyatumye uru ruganda rwa PrimeCement rushobora kuza gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Yashimiye kandi abashoramari ba PrimeCement anabizeza ubufatanye mu iterambere bazaniye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru. Yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze uru Ruganda rugiye kubakwamo, kuzakorana neza n’uru ruganda no kuzabyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Umuyobozi Mukuru w’uru Ruganda rwa PrimeCement, Francesco De Martino,yatangaje ko ruzaba rwuzuye mu gihe cy’amezi cumi n’abiri, rukazatangira gukora mu kwezi kwa Nyakanga 2019, aho biteganyijwe ko mu ntangiriro ruzajya rukora sima ingana na toni ibihumbi magana atandatu (600,000 T) ku mwaka mu gihe mu cyiciro cyarwo cya kabiri ruzajya rukora toni miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1,200,000 T) ku mwaka.

Aa42

Uyu Muyobozi yatangaje kandi ko uru ruganda ruzatanga akazi ku baturage bagera ku bihumbi bibiri kandi ruzagira uruhare runini mu guteza imbere imyubakire mu Rwanda, kuko ngo sima yarwo izaba ikoranye ikoranabuhanga ku buryo ngo n’igiciro cyayo kizaba giciriritse.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *