Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Kanama habereye umuhango wo kwambika aba-DASSO 515 basoje imyitozo yo kunganira Uturere mu gucunga umutekano.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aherekejwe n’abandi bayobozi barimo umukuru wa polisi, IGP Emmanuel Gasana, niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo kwambika aba-DASSO basoje amasomo yo gucunga umutekano mu Turere.

Minisitiri Kaboneka yashimiye aba-DASSO basoje amasomo, barimo abagore 88, ku bwitange bagaragaje mu gukorera igihugu bagicungira umutekano; abasezeranya ubufatanye n’inkunga by’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo bakore neza inshingano kandi mu buryo bunoze.

Mu ijambo rye, kandi Minisitiri Kaboneka yagaragaje indangagaciro zigomba kuranga aba-DASSO bagiye mu kazi: Guha agaciro no kubaha umuturage kugira ngo akazi korohe; kurangwa n’ubunyangamugayo no kuba ntamakemwa; kwitanga mu kazi; kwifata neza, kwiyubaha no kwihesha agaciro kwihangana no kudacika intege mu bibazo; kurwana ku kuri no kuba umunyakuri ndetse no kugira ikinyabupfura.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasabye aba ba DASSO bashya ko nibatangira inshingano zabo bagomba kwita cyane ku guhangana n’ibyaha by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya ibyaha byo gutera inda abana bakiri bato.
Yakomeje abasaba kujya bakorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage binyuze mu gusangira amakuru mu rwego rwo gushaka uko ibyaha bikorwa byagabanyuka kandi abaturage bakabaho batekanye.

Iyi myitozo yatangiye kuwa 05 Kamena 2018, yahaye abayitabiriye ubushobozi n’amasomo atandukanye arimo gukunda igihugu n’urugendo rwo kwibohora, uruhare n’inshingano za DASSO mu turere, uburenganzira bwa muntu, uruhare rwa DASSO mu gukumira no kurwanya ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ibijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi n’indangagaciro z’ubuyobozi ndetse n’amahame agenga imyitwarire yabo.

Ibindi bahawemo amasomo ni nk’uko bakoresha imbunda, gucunga ituze muri rubanda, uko bakora amarondo, uko barwanya ibyaha, n’uko bakorana n’ubuyobozi bw’ibanze babufasha mu nshingano zabwo za buri munsi.


