Nyamagabe: Umwarimu arasaba kurenganurwa nyuma y’uko umugore we atwawe na Diregiteri

Sangiza iyi nkuru

Munyaneza Cyprien, umwarimu mu ishuri ribanza rya Gahango, umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, amaze umwaka atabaza inzego zinyuranye ngo zimurenganure. Avuga ko umugore we wari umwarimukazi,  yazamuwe mu ntera akaba umunyamabanga w’ishuri agahita amuta, ngo “akeka ko abana na Diregiteri wamuzamuye”.

Uyu mwarimu udatekanye, avuga ko atewe agahinda n’izamurwa mu ntera ry’umugore we, wagizwe Animatrice,  nyuma y’ibyumweru bibiri akagirwa umunyamabanga w’ikigo cy’amashuri cya Kigeme. Ngo nyuma y’iryo zamurwa, umugore yahise ata umugabo mu nzu bari bamaranyemo imyaka icumi, iri mu murenge wa Tare akigira mu mujyi wa Gikongoro ahitwa mu Gakoma.

Aha ngo aba  mu nzu akodesherezwa n’ umuyobozi w’ishuri, agakeka ko directeur wa Kigeme yamuhinduye umugore.

Uyu mugabo yitabaje inzego zinyuranye kuva umwaka ushize, none ubu yitabaje urwego rw’umuvunyi. Muri izo yitabaje harimo sitasiyo ya polisi ya Tare, Diyosezi y’abaporoso ya Kigeme, ubuyobozi bw’amashuri mu karere ka Nyamagabe ndetse ngo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza arabizi.

Nyuma yo kuburira igisubizo muri izo nzego zose, yahisemo kwitabaza urwego rw’umuvunyi.

Mu ibaruwa yandikiye umuvunyi (agaha kopi akarere) tariki ya 5 Nyakanga uyu mwaka, Munyaneza yibutsa amateka ye n’umugore we, uko bari babanye neza atarazamurwa mu ntera.

Ati “umugore tumaranye imyaka icumi, ariko ibintu byahindutse mu 2014, ikigo cya gihawe umuyobozi mushya. Mu byumweru bibiri yamugize animatrice, nyuma y’ibindi bibiri, amugira umunyamabanga”.

“Nakurwanyeho, nkeneye igihembo kitari amafaranga”

Nkuko uyu mwarimu anabyandika mu ibaruwa ye, ngo nyuma umuyobozi w’ishuri yahamagaye umugore we kuri telefoni, uyu mugabo yumva. Kuri telefoni yabwiraga uwo mugore ati, “nakugize animatrice birasakuza, njya kuri diyoseze no ku karere ndisobanura, none ko utaje ngo umpembe?”

Umugore aramusubiza ati “si ndahembwa”,

Umuyobozi ati, “si amafranga nshaka, ngwino nkubwire uko uzampemba”.

Umugore abwira umugabo ati,  “ mugabo mwiza, si nasuzugura umuyobozi reka ngende ndaje”.

Kuva ubwo agenda, ngo yatashye saa yine. Kuva icyo gihe kandi, ngo haba muri weekend haba mu mibyizi, ntiyongeye gutaha mbere ya satanu. Ikindi ngo umuyobozi niwe umutahana kuri moto bavuye mu Gasarenda.

Kuva ubwo, yatangiye kujya araza telefoni mu gituza ngo umugabo atareba ibyo yandikiranye n’abandi, nyuma agera aho ajya ayisiga ku ishuri.

Uyu mugabo mbere yo kujya mu nzego z’ubuyobozi yabanje mu muryango, ariko ngo muramu we (musaza w’umugore) akamwemerera ko bazamuganiriza igihe azaba atanyoye.

Bamwe mu barimu bakora kuri iki kigo, bavuga ko nyuma y’akazi uyu mugore aba ari kumwe n’umuyobozi we mu tubari tunyuranye, harimo utwo mu Gasarenda ahitwa Darfuru kwa Thaciana no kwa Rubayiza. Mu Gakoma ngo baboneka kwa Budesiyana, ku Kigeme ngo bababona kwa Theo, i Nyamagabe kwa Rwanani no mu Kiziba.

Ubu ngo bakaba bakunze kugaragara kwa Charles, mu ikorosi uva kuri i Mata hafi na Gakoma mu murenge wa Tare.

Birambiranye umugore yavuye mu rugo ajya kwibana

Kugeza tariki 27 Ugushyingo 2017, umugore yari agikora ataha iwe mu rugo n’umugabo we basezeranye ivangamutungo. Kuri iyi tariki, yabwiye umugabo ngo aragiye, ahunze imiserero.

Mbere yakoraga ataha, yategaga imodoka  y’amafaranga 200 nk’abandi barimu bakorana kandi baturanye. Icyo gihe ngo yageraga mu rugo kare akanatanga umugabo.

Kuva yagenda, umugabo avuga ko amusuye incuro nyinshi, ariko ngo ntiyemera ko aharara, ngo ntazongera kurarana nawe. Ku ruhande rw’umugore, ngo yatwaye abana, yagarutse mu rugo rwe aje gufata imyenda yari yarahasigaye.

Uyu mugore ubu aribana n’abana be, yikodeshereza inzu kandi yiga muri kaminuza mu mujyi wa Butare, aho ajya buri wa Gatanu ateze. Umugabo avuga ko nubwo umugore we ahabwa agahimbazamusyi ka 25000 (mbere yari 12000), ngo ntiyabasha kwiyishyurira inzu n’ishuri, cyane ko ngo asanganwe n’ideni ry’ UMWARIMU SACCO yafashe bavugurura inzu yasigiye umugabo.

L1 1 L2

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *