Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro burasaba abaturage guhora bari maso hafi y’igice cyegereye Ikiyaga cya Congo, nyuma y’aho abaturage bagera ku munani bamaze kuburirwa irengero bikekwa ko bishwe.
Sylvestre Bisangabagabo, Gitifu w’Umurenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro ati: “ Hari abantu bamaze kubura bagera hafi mu munani mu myaka nk’ibiri ngereranyije, bavuga yuko bakundaga kujya muri Congo, ariko kugeza ubungubu, aba bantu tukaba tutazi irengero ryabo .”
Umurenge wa Kivumu ni umwe mu mirenge ikora ku Kiyaga cya Kivu ifite abaturage benshi batunzwe n’uburobyi, ariko muri bo hakabaho ababukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresha imitego bavana mu gice cya Congo.
Umuyobozi w’Umurenge avuga ko bamwe baheruka bagenda bagategereza ko bagaruka bagaheba.
Gitifu Bisangabagabo avugana na Ijwi rya Amerika ati: “ Aho abaturage bacu bambuka umupaka wo mu mazi bakajya kwiba imitego itemewe yitwa Kaningini,..bayikura mu gihugu cya Congo mu baturanyi, ndetse akenshi bayikurayo bafite ibikorwa bangije ndetse bahohoteye abaturage bo muri Congo, ariko nabo iyo babatanze abo muri Congo na none, bavuga yuko bapfa .”
Yakomeje avuga ko hari abajya bajyayo bakaza bajyanye n’abandi akaba ari bo batanga amakuru ariko bakayatanga mu ibanga mukazabimenya nyuma. Ati: “ Niba barabuze biranashoboka ko baba baranapfuye .”
Ababashije kujya muri Congo bakagaruka ngo bazana imitego itemewe bakoresha mu burobyi bunyuranyije n’amategeko, ku buryo bangiza bikomeye umusaruro ukomoka ku burobyi nk’uko bamwe mu barobyi babyemeza.
Umwe muri aba ati:“ Uko umwaka ugenda ushira umusaruro ugenda ugabanyuka. Umuntu wa supaneti niwe utumye isambaza zibura mu mazi y’ahangaha I Kivu…abo bantu batari bagera mu mazi, abantu bashoboraga kuba babona toni 3 cyangwa se n’ibiro 300 na 200..ubu tugeze kuba twabona n’ibiro bitatu, bitanu .”
Aba barobyi bavuga ko abakoresha supaneti baroba udusambaza duto bitemewe kandi bari kutwiba. Ngo iyo bishe nk’ibiro nk’icumi by’utu dusambaza, aba ari nk’ibiro nka 200 by’inini zari kuzabaho baba bishe.


