Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ryahize ko riramutse ritorewe kujya mu nteko, kimwe mu byo rizitaho ari imibereho y’umwana muto.
Ibi byagarutsweho na Kandida Depite Mutesi Jesca wavuze ko kimwe mu bigora ababyeyi kikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana bato ari imyivurize yabo bakivuka na nhyuma gato yaho.
Kuri iyi ngingo yavuze ko kimwe mu byo bazakorera ubuvugizi nibagera mu nteko kikanatorerwa itegeko ari ukwivuza ku buntu kw’abana bakivuka kugeza ku mezi 12
Ubuyobozi bwa Green Party buvuga ko abana bato barwaragurika bya hato na hato, bagakenera inkingo zinyuranye, kandi imiti yabo igahenda. Bityo kubashyiriraho ubuvuzi be’ubuntu mu gihe cy’umwaka, bikazagabanya imfu z’abana bapfa bavuka n’izabapfa bakiri bato cyane.
Mu murenge wa Gasaka aho Green Party yiyamamarije muri Nyamagabe, hakorerwa ubucuruzi bunyuranye, ubwaharanzwe cyane mu bihe byashize bukaba ubwa caguwa y’imyenda. Kimwe mu byo bazibandaho kikaba kubakorera ubuvugizi bugarura caguwa, ntibukumire ibikorerwa mu Rwanda, ahubwo byose bigahurira ku isoko.
Ferdinand uhagarariye Green Party mu ntara y’Amajyepfo yagarutse ku gaciro kagomba guhabwa abaturiye Nyungwe, bityo angana na 40/100 y’umusaruro iri shyamba na Parike bizajya byinjiza akagarukira abayituriye mu bikorwa bibafitiye akamaro.




