Ibyamamare Beyonce na Jay Z bagabweho igitero n’umufana ubwo bari ku rubyiniro mu mujyi wa Atlanta.
Uyu musore bivugwako yari yasinze, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama yacunze abashizwe umutekano, abaca muri humye maze yerekeza aho Beyonce na Jay Z bari bahagaze baririmba maze nabo amaguru bayabangira ingata.
Nyuma yaho aba birutse,ababyinnyi berekanye ko bagabweho igitero maze inzego z’umutekano zirahagoboka.
Inkuru dukesha CNN ivuga ko inzego z’umutekano zemeje ko Jay Z na Beyonce bameze neza kandi ko bazakomeza gahunda yabo ya On The Run.
Inzego z’umutekano zihamya ko uyu musore yafunzwe igihe gito nyuma akaza kurekurwa.



