Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza baranenga imikorere y’ umuhuza mu biganiro, Benjamin Mkapa bavuga ko ibiganiro by’ amahoro bigenda biguruntege.
Opozisiyo ihanganye na Leta iyobowe na CNDD/FDD yavuze kandi ko Mkapa atarabasha gutegura ibiganiro nyakuri bihuza impande zombi mu buryo bwagutse kandi bunoze.
Kuri iyi ngingo kandi opozisiyo ikomeza gushimangira ko umuhuza atigeze atumira abanyapolitiki nyakuri batavuga rumwe na Nkurunziza.
Ku ruhande rwa m Leta yo yanze kwicarana n’ abashyatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ivuga ko ari abantu 34 ikunze kwita abicanyi.
Abanyamuryango bagize Akanama k’ Umutekano baratangaza ko ibiganiro by’ amahoro hagati ya Leta y’ u Burundi n’ abayirwanyaa bikabije kugenda biguruntege mu gihe amatora atenganya kuza muri 2020.
Kuri ikibazo cyugarije u Burundi kuva muri 2015, Abagize aka kanama basabye abahuza bo mu Muryango wa Afurika wa Afurika y’ i Burasirazuba ko bakora iyo bwabaga bakihutisha ibiganiro by’ amahoro.
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko kizeye imyanzuro izavamo mu biganiro bya politiki hagati y’ abahagarariye Leta ya Pierre Nkurunziza na opozisiyo, nk’ uko tubikesha Iwacuburundi.
Kurekura zimwe mu mfungwa za politiki no kugerageza kugarura umutekano mu gihugu nubwo utarizerwa ni bimwe mu byo Akanama ka Loni k’ Umutekano gashimira intambwe imaze guterwa na Leta ya Nkurunziza.
Inzobere za Loni kubijyanye n’ umutekano w’ u Burundi zemeza ko koroherana mu biganiro bya politiki hagati y’ impande zitavuga rumwe ariwo muti watuma iki gihugu cyongera guhumeka umwuka mwiza.
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere bemeza ko uko byagenda kose Leta ya Pierre Nkurunziza idashobora gusuzugura ibyemezo by’ Umuryango wa Afurika y’ U Burasirazuba(EAC) kuko ngo uyu muryango wamubaye hafi mu gihe yari agiye guhirikwa ku butegetsi n’ agatsiko k’ abasirikare bakuru bari bayobowe na Gen. Godffrey Niyombare.
Igihugu cy’ u Burundi cyiteguye amatora y’ umukuru w’ igihugu mu mwaka w’ I 2020, kimaze imyaka igera ku itatu kiri mu icuraburundi aho abaturage bahangayikishijwe n’ ibibazo by’ imbereho mibi, ihoterwa ubukene n’ ibindi bias nabyo.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


