Minisiteri y’umutekano mu Burundi yerekanye abagize agatsiko k’abajura kabuhariwe bibisha imbunda mu mujyi wa Bujumbura.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Pierre Nkurikiye yatangarije abanyamakuru ko mu kwiba kwabo, biyoberanya bakigira nk’abakozi ba sosiyeti ishinzwe iby’amazi n’amashanyarazi (REGIDESO).
Uyu mutwe weretswe abanyamakuru, ugizwe n’abasirikare, abapolisi, abasivile b’Abarundi n’umunyamahanga umwe.
Avuga ko aba bajura bibana ubuhanga n’imbunda, ngo binjira muri karitiye bafite ibikoresho by’abakozi b’iki kigo gishinzwe amazi n’amashanyarazi, bakinjira mu gipangu bashaka kwibamo, bageramo bagahita basohora imbunda bagatangira igikorwa cyo kwiba.
Yagize ati “Abafashwe bose hamwe ni 10, igitangaje kitari kimenyerewe ni uko uwo mutwe w’abajura uyobowe n’abagore, umwe muri bo ni umupolisikazi”.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo bagabye igitero cy’ubujura mu rugo rw’umutaliyani uba mu Burundi, umwe muri bo afashwe avuga n’abandi.
Nyuma yo gufata aba bajura, nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibyibazwa ni ukumenya aho bakura imbunda n’ibikoresho bya REGIDESO bifashisha biba.
Ikindi bakibazaho, ntabwo byari byumvikana uburyo kaba ari agatsiko k’abantu 10 baba bakora ubujura kuri uru rwego mu mujyi wose wa Bujumbura.
Pierre Nkurikiye avuga ko mu gihe bakibaza ibi byombi, ko gukora iperereza byatangiye, mu gihe ibikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro bwari bwaratangiye mu bice bitandukanye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani, ngo inzego z’umutekano n’umutwe w’abajura bakozanyijeho bane bahasiga ubuzima, muri Komini Mukike, Intara ya Bujumbura.




