Abantu bagiye bicishwa imihoro, abagore bakabagwamo abana bakicwa- Ibishinjwa Bosco Ntaganda

Sangiza iyi nkuru

Bosco Ntaganda ufungiye muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ruri i Hague mu Buholandi, yagejejwe imbere y’uru rukiko humvwa bwa nyuma abamutangaho ubuhamya ku mpande zose.

Abatangabuhamya ku mpande zombi bongeye kumvwa kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 Kanama kuzagera ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, abamushinjwa bakaba bavuga ko yakoze ibyaha ndengakamere muri Congo.

Nk’uko bitangazwa na AFP, ubwo yagezwaga mu rukiko, Bosco Ntaganda ngo yari yambaye kositimu y’umukara, ishati y’ubururu, amalineti mu maso,… ngo akaba yakurikiranaga ibyo ashinjwa yitonze, yandika.

Bosco Ntaganda wigeze kuba mu gisirikare cya FPR/Inkotanyi, M23 ndetse n’icya Congo, yanahoze ayoboye inyeshyamba za UPC (Union of Congolese Patriots), mu mwaka wa 2013 nibwo yishyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ahita ashyikirizwa urukiko (CPI) ajyanwa i Hague mu Buholandi gukurikiranwa narwo.

Bosco Ntaganda yahimbwe izina rya ‘Terminator’ rizwi cyane nk’izina ryiswe filimi ya Arnold Schwarzenegger (Komando) mu 1984, igaragaramo ubwicanyi budasanzwe, ashinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibindi bitanu byibasiye inyokomuntu bishingiye ahanini ku bitero bibiri we n’inyeshyamba yari ayoboye bagabye ku baturage mu duce twa Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2002-2003.

Ibyo byaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gukoresha ubucakara bushingiye ku gitsina abana ndetse no kubashora mu ntambara, gusahura,…

Mu rukiko, umushinjacyaha Fatou Bensouda yagize ati “Abantu benshi bagiye bicirwa mu biganza, bicishwa imihoro, abagore bamwe bagiye basaturwa inda, kimwe n’abagore batwite, inyeshyamba zikabasatura inda zikavanamo abana,…”.

Umushinjacha yakomeje ashimangira ko ibimenyetso bibigaragaza, ko Bosco Ntaganda ntaho akwiye guhakanira ibyaha ashinjwa byibasiye ikiremwamuntu.

Bosco Ntaganda w’imyaka 44 y’amavuko, ngo niwe wari umuyobozi, atanga amategeko, ategura ibitero, anatanga ibikoresho by’intambara,…imiryango yigenga itangaza ko abantu basaga ibihumbi 60 baburiye ubuzima mu ntambara izi nyeshyamba za Ntaganda zari zihanganyemo n’iza Leta.

ntaganda 2517743b
Bosco Ntaganda ashinjwa ibyaha byakorewe muri Uturi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *