Ruharambuga: Iterambere mu buhinzi n’ubworozi ryarushijeho kubakundisha umuryango FPR/ Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko batindiwe gusa n’itariki ya 3 Nzeri ngo bitorere abakandida depite batanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi kubera byinshi bavuga wabagejejeho cyane cyane kwihaza mu biribwa biturutse ku ngamba zihamye zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Bemeza ko mu myaka yashize byari bigoye kubona ibitunga umuryango w’umuntu ku giti cye kubera ko batabonaga inyongeramusaruro zihagije, kuba ubworozi bwarakorwaga mu gisa n’akajagari  ntibugire aho bukura umuturage n’aho bumugeza,ariko ubu ngo barahinga bakorora kijyambere bakabona ibibatunga n’ibisagurirwa amasoko.

Sibomana Paul w’imyaka 38 y’amavuko wo mu kagari ka Kanazi ,avuga ko iminsi ye iri imbere ari myiza cyane igihe ubwiganze bw’intumwa za rubanda mu nteko zitanzwe n’umuryangi FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo bwakomeza kuko ubworozi bw’ingurube bwa kijyambere afite buzamugeza aho benshi baririra.

Aganira na Bwiza.com yagize ati  “mfite ingurube 33 za kijyambere zigiye kubwagura izindi ku buryo mu mpera za Nzeri nzaba mfite izigera kuri 55. Muri izi ngurube izigera kuri 6 imwe nshobora kuyigurisha amafaranga 800.000, hakaba n’izindi nshobora kugurisha amafaranga 500.000 n’ari munsi yayo bitewe n’uko ingurube ingana ariko ntayajya munsi y’amafaranga 300.000 keretse utubwana ngurisha kamwe amafaranga 30.000 na bwo tumaze igihe gito cyane tuvutse.’’

Sibomana Paul afite ingurube 33 za kijyambere hari mo izigurishwa amafaranga 800.000 imwe imwe.
Sibomana Paul afite ingurube 33 za kijyambere

Yakomeje agira ati “mbikesha umuryango FPR Inkotanyi kuko umutekano na gahunda ihamye y’ubworozi yadushyiriye ho ari byo bingejeje aha kandi ndateganya ko umwaka utaha naba ngeze ku ngurube 100, nawe urumva amafaranga arimo. Ibi byose bituma nkunda cyane umuryango FPR Inkotanyi kuyitora kuri jye bikaba ari ihame.’’

Kanyange Eugénie uhinga icyayi mu kagari ka Ntendezi na we yemeza ko izamuka ry’igiciro cy’icyayi rya buri mwaka ryamugize umugore uhamye mu bukungu. Ati’’ ndi umuhinzikazi w’icyayi wabigizebumwuga kandi kirankijije rwose. Nta kindi mbikesha uretse umuryango FPR Inkotanyi urangajwe imbere na perezida wacu Paul Jagame wazamuye bigaragara abahinzi b’icyayi tukaba dutengamaye. Nta kindi igkumwe ni ku gipfunsi ku wa 3 Nzeri kugira ngo dukomeze dukataze mu iterambere.’’

Ibi byinshimo ni na byo bagaragarije abakandida depite Pasiteri Senani Benoit, Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie na Bitsindinkumi Innocent  babiyeretse nyuma yo kwiyereka abandi baturage bo mu yindi mirenge, uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere Kayiranga Eleuthère, yavuze ko uretse ibokorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere muri uyu murenge,hari n’ibindi  bituma bahora bumva bomatanye n’umuryango FPR Inkotanyi.

Muri ibyo ngo hari amashanyarazi ari hafi mu midugudu yose igize uyu murenge kandi mbere bari bazi ko amashanyarazi aba kuri EAV Ntendezi gusa, amashuri menshi abana biga bataha bigafasha ababyeyi kubakurikirana mbere atarahabaga, ikigo nderabuzima n’imihanda myiza igenda ihangwa bigakura abaturage mu bwigunge n’imibereho mibi n’ibindi ngo batarondora, ibyo byose bigatuma abakandida depite ba FPR Inkotanyi batagomba gushidikanya ku majwi yabo, bo bavuga ko ari 100%.

Mukaziya Pauline uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi n’ indi mitwe ya politiki yifatanije na wo muri aka karere,yemeza ko ibyo bafite ari bike ku byo bategereje igihe baba bakomeje kugirira icyizere uyu muryango,kuko byatekerejwe kandi imvugo ikaba ihora ari yo ngiro.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Ruharambuga bari uruvunganzoka baje kwamamaza abakandida depite babo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Ruharambuga bamamaza abakandida depite babo
Abakandida depite bumuryango FPR Inkotanyi nindi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo biyereka abatuye umurenge wa Ruharambuga.
Abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yishyize hamwe na wo biyereka abatuye umurenge wa Ruharambuga
Bavuga ko bakurikiije aho bavuye naho bageze mu iterambere ntacyababuza kuzashyira ibikumwe byabo ku gipfunsi.
Bavuga ko bakurikiije aho bavuye n’aho bageze mu iterambere nta cyababuza kuzashyira ibikumwe byabo ku gipfunsi

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *