Nyamagabe: Uwishe muramu we amuteraguye ibyuma yakatiwe gufungwa imyaka 20

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha, Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umugabo witwa Bucyana Edouard wahamwe n’icyaha cyo kwica muramu we witwaga Minani Vedaste. Uregwa akaba yarahanishijwe igihano cy’imyaka makumyabiri Ku wa 23 Kanama 2018.

Ibyo bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa 01/08/2018, muri Centre ya Ryagwiza, iherereye mu Mudugudu wa Bugina, Akagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, Akarere ka Nyaruguru, ubwo uyu mugabo Bucyana Edouard yashyamiranye na Minani Vedaste kubera umwenda Bucyana yarabereyemo Minani, maze Bucyana afata icyuma gihata ibirayi, asohoka mu nzu asanga Minani Vedaste hanze amutera icyo cyuma ahantu hanyuranye mu musaya ,mu mbavu ndetse no mu bitugu undi yitura hasi.

Nyuma yo kumenya ko Minani yapfuye, ku munsi ukurikiyeho mu gihe cya saa sita (12H00) z’amanywa, Bucyana yishyikirije Ubugenzacyaha kuri Station ya Munini arafatwa, bumukorera dosiye atangira gukurikiranwa.

Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha nabwo buregera Urukiko bushinja Bucyana Edouard icyaha cy’ubwicanyi bushingiye ku mvugo y’uregwa ndetse n’izabatangabuhamya, na raporo ya muganga igaragaza urupfu rwa Minani.

Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’140 y’itegeko ngenga NºI/2012/OL ryo kuwa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *