Guverinoma y’u Buhinde yemeje bidasubirwaho amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi yagiranye n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Buhinde kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Kanama, yemeje bidasubirwaho amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda mu rwego rwo koroshya imibanire mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Buhinde n’u Rwanda muri Nyakanga ubwo Minisitiri w’intebe, Narendra Modi yasuraga u Rwanda.

Nk’uko umwe mu bayobozi mu Buhinde yabitangarije Times of India dukesha iyi nkuru, ngo inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi niyo yahaye umugisha aya masezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Buhinde.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yagiriye mu Rwanda guhera kuwa 22 kugeza kuwa 23 Nyakanga 2018, hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano akaba arebana n’ubufatanye mu mutekano, ubucuruzi n’ubuhahirane, umuco, ubuhinzi n’ubworozi, gutunganya ibikomoka ku mpu, n’ ubushakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi.

Hanasinywe amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni 100 z’amadorari ya Amerika azafasha mu kwagura icyanya cyahariwe inganda, n’andi ya miliyoni ijana z’amadorari azafasha mu mishinga itandukanye y’ubuhinzi.

U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubwumvikane mu nzego zitandukanye zirimo nk’ay’ubufatanye mu by’inganda nto yashyizweho umukono mu 2006, amasezerano y’ubwumvikane mu buhinzi no ku bikomoka ku matungo yo mu 2007, amasezearano mu bijyanye n’ingufu zivugururwa yo mu 2012 n’andi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *