Kenya: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, mu ruzinduko rw’umunsi umwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, kuri uyu wa Kane, itariki 30 Kanama 2018 yasesekaye mu gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe nyuma y’imyaka 30 umuyobozi w’u Bwongereza wo kuri uru rwego, Margaret Thatcher, asuye iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika.

Theresa May yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga Jomo Kenyatta saa 6:30 za mugitondo mu ndege ya Royal Air Force Voyager yari iturutse I Lagos muri Nigeria. Yari aherekejwe n’abanyemari bakomeye n’abashoramari bifuza gukorera mu gihugu cya Kenya n’ahandi muri Afurika.

DlyfFtjWwAIv6FJ
Theresa May akigera muri Nigeria kuri uyu wa gatatu, itariki 29 Kanama
DlyfFtnX4AEmIG7
Theresa May yagiranye ibiganiro na Perezida Buhari

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aza guha ikiganiro itangazamakuru ari kumwe na Perezida Uhuru Kenyatta ku ngoro ye ku isaha ya saa 11:00 z’amanywa.

Aha muri Kenya, Theresa May namara kugirana ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta, azasura ingabo z’u Bwongereza zifite ibirindiro muri Kenya ndetse anasure ishuri ryigisha ibijyanye na business.

Uruzinduko rwe rukaba ruza gusozwa no gusangira ku meza kwateguwe na Perezida Kenyatta.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation iravuga ko Theresa May asuye iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi bwa mbere nyuma y’imyaka 30 uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Margaret Tatcher asuye Kenya.

DltO4e8X4AEhIzF
Theresa May yageze muri Nigeria akubutse muri Afurika y’Epfo, aho yabonanye na Perezida Cyril Ramaphosa

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Theresa May, akaba yageze muri Kenya akubutse muri Nigeria aho yageze akubutse muri Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *