Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege cya Entebbe mu mujyi wa Kampala.
Ni nyuma y’umukwabu wa Polisi ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo tariki ya 30 Kanama bashakisha uyu mugabo byavugwagako yatorotse ibitaro bya Lubaga, aho yavurirwaga.
Aya makuru yavugaga ko yanyuze mu irembo ry’ibanga ry’ibitaro abifashijwemo n’inshuti za hafi ze.
Inkuru dukesha Ugblizz ivuga ko Bobi Wine na mugenzi we uhagagarariye akarere ka Mukono, Francis Zaake batawe muri yombi bagerageza gufata indege ngo berekeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwivuza.
Abari baherekeje Bobi Wine ari bo Nubian Li ndetse n’umunyamategeko mu by’uburenganzira bwa muntu, Opiyo Nicholas batangaje ko polisi yataye muri yombi Bobi Wine mu buryo bubi ndetse ikamuhatira kwinjira mu ngobyi y’abarwayi.
Aba bagabo bahamya ko Bobi Wine yajyanywe ahantu hatazwi mu gihe igipolisi kivuga ko yajyanywe mu bitaro bya Kiruddu.

Aya makuru yemejwe n’umugore wa Bobi Wine, Itungo Barbara Kyagulanyi abinyijije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko umugabo we yatwawe atabaza bitewe n’ububabare.
Yagize ati” Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo wanjye zimujyana ahantu hataramenyekana zimuvanye ku kibuga cy’indege. Yantabazaga ahamagara izina ryanjye ngo mutabare ubwo yajyanwaga n’abamukoreye iyicarubozo(…)”
Depite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ibyumweru, ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba yaragize uruhare mu kugaba ibitero kuri imwe mu modoka ziherekeza umukuru w’igihugu ubwo hari amatora mu karere ka Arua.


