Amajyaruguru: Ubucuruzi bw'amafaranga butemewe buzwi nka Banque Lambert bwahagurukiwe

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibikubiye mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze mu nama yari igamije kuganira ku bucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi ku izina rya Bank Lambert cyangwa Urunguze mu Ntara y’Amajyaruguru, yateraniye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu, itariki ya 29 Kanama 2019.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bahangarariye inzego zitandukanye, barimo abagize Komite y’Umutekano itaguye y’Intara, Abayobozi b’Uturere twa Burera na Musanze, Abashinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Gicumbi na Musanze, abahagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Abayobozi b’Amabanki na za SACCOs zikorera muri Burera na Musanze, abahagarariye Abikorera ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Uturere twa Burera na Musanze.

Aa53

Mu ijambo rye, Guverineri Gatabazi yagarutse ku bubi n’ingaruka z’ubucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi nka Bank Lambert, aho yabwiye abitabiriye iyi nama ko ubu bucuruzi bumunga ubukungu bw’Igihugu, bugatesha agaciro ifaranga ry’Igihugu kubera inyungu z’umurengera ziburimo, ariko ko ikibabaje cyane ari ubukene bukabije butera abaturage, aho batakaza imitungo yabo ndetse bamwe bagahunga Igihugu kubera bwo.

Yagize ati, “  Ikibazo cya Bank Lambert kirimo inyungu z’umurengera, aho umuntu aguriza undi miliyoni akamubwira ko azamwungukira tuvuge nk’ibihumbi mirongo itanu mu cyumweru ariko akongeraho ko narenza icyo cyumweru bazakuba kabiri, ejobundi bagakuba gatatu nyuma y’aho kane, gutyo gutyo, ku buryo nyuma y’ukwezi kumwe, abiri, icyari gifite agaciro ka miliyoni imwe kibyara miliyoni icumi. Aba bantu rero bakora banki lambert bari gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu, bari gutesha agaciro politiki y’Igihugu, bari gutesha agaciro natwe twese kuko bari kumunga ubukungu bw’Igihugu. Hanyuma ikibabaje kurushaho ni ubukene bukabije bari gutera abaturage kugeza n’aho abantu bahunga Igihugu ibintu byabo byagurishijwe, byatejwe byarangiye .”

Guverineri Gatabazi yasabye inzego zose guhagurukira icyarimwe zigafatanya kurandura ku buryo bwa burundu ubu bucuruzi bw’amafaranga butemewe, kuko inzira zizwi zo kugurizanya amafaranga ari banki nk’uko bisanzwe bizwi.

Yagize ati, “ Tugomba kuganira muri iyi nama uburyo ibi bintu bigomba guhagarara, kuko ni ibintu bikorwa buri munsi, bikorerwa mu Mirenge kandi bamwe mu babikora murabazi, niba mutanabazi ijana ku ijana ariko muzi bake. Ndagira ngo rero mbasabe ubufasha, dufatanye muri iki kibazo, Bank Lambert tuyirandure burundu ”.

Aa55

Guverineri Gatabazi yibukije kandi ko abakeneye amafaranga bagomba kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’amafaranga mu Gihugu, aho yagize ati, “ Politiki y’amafaranga iteganya ko amafaranga y’inguzanyo agomba kugira igipimo yubahiriza mu gihugu kugira ngo ifaranga rikomeze kugira agaciro, inyungu ziva ku nguzanyo zigomba kugira amabwiriza agenga imikoreshereze y’amafaranga mu Gihugu. Ikindi kandi SACCOs zagiyeho kugira ngo zifashe abaturage zegerejwe kandi na banki na zo zigenda zegereza abaturage serivisi ziborohereza kubona amafaranga, bityo rero amafaranga agomba guca muri banki kugira ngo amenyekane aho ari, kugira ngo ifaranga ry’Igihugu rireke guta agaciro ”.

Abitabiriye iyi nama bahawe ijambo na bo bagaragaza ko iki kibazo cya Bank Lambert koko gihari cyane cyane mu Turere twa Burera na Musanze. Baboneyeho gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda kwishora mu bene ubu bucuruzi kuko gucuruza amafaranga ari icyaha kimunga ubukungu kandi gihanwa n’amategeko. Bemeje kandi ko inama nk’iyi zigiye gukorwa kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Umurenge kugira ngo n’ababa barahuye n’iki kibazo bagaragazwe kandi bafashwe kugisokamo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *