Mparanira impinduramatwara ntabwo ndi umunyabyaha- Bosco Ntaganda

Sangiza iyi nkuru

Bosco Ntaganda ukirikiranyweho n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (CPI) ruri i hague mu Buholandi, ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, yatangaje ko ari uharanira impinduramatwara, ko atari umunyabyaha.

Bosco Ntaganda ushinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibindi bitanu byibasiye inyokomuntu, ubwo yagezwaga mu rukiko ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, humvwa bwa nyuma abamushinja n’abamushinjura kuri ibi byaha ashinjwa, nibwo yatangarije abacamanza ko aharanira impinduramatwara.

Ntaganda uzwi ku izina ry’irihimbano rya ‘Terminator’ araryihakana ndetse n’ibyaha ashinjwa gukora hamwe n’inyeshyamba yari ayoboye za UPC (Union of Congolese Patriots)mu duce twa Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2002-2003, akabigarama.

Ati “Aho ndi ndatuje, ndizera neza ko aka kanya musobanukirwa neza ko uwo Terminator uvugwa n’abashinjacyaha atari njye”.

Ubushinjacyaha butangaza ko Ntagadanda yagiye yinjiza mu gisirikare abana, ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubakoresha ubucakara bushingiye ku gitsina, gushishikariza inyeshyamba yari ayoboye gufata ku ngufu abagore, kugaba ibitero by’ubwicanyi ku baturage b’abasivile,…

Nk’uko Ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, ngo uhagarariye Ntaganda mu by’amategeko, Stéphane Bourgon avuga ko iri zina ryahimbwe Ntaganda ari iry’ikinyoma, ko Ntaganda yari ishusho y’umubyeyi wari uhagarariye ingabo ze.

Ati « Ingabo zari nk’umuryango, abana b’umuryango ntabwo biba bisobanuye ko ari abana, ni bamwe mu bagize ingabo, n’abayobozi b’ingabo bakita ku mibereho yabo[Abana] ».

Bourgon akomeza avuga ko umukiriya we yagiye ashyiraho ingamba zikakaye kugira ngo yimakaze disipuline, hirindwa ibyaha ndetse agahana ababikoze.

Mu bwisobanure bwa Ntaganda, yatangaje ko aharanira ‘impinduramatwara’, ari naho ahera avuga ko atari ‘umunyabyaha’ by’umwihariko agasaba ko ibintu byakorwa mu mucyo mu gihe ibyaha ashinjwa avuga ko byuzuye ibinyoma.

Ikinyamakuru Timelive gitangaza ko ingabo za Ntaganda zishinjwa kwica abantu basaga 800 muri Ituri, ndetse ko abantu basaga ibihumbi 60 basize ubuzima muri aka gace mu ntambara zahabaye kuva mu 1999.

Bosco Ntaganda w’imyaka 44 y’amavuko, mu mwaka wa 2013 nibwo yishyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ahita ashyikirizwa urukiko (CPI) ajyanwa i Hague mu Buholandi gukurikiranwa narwo.

Abantu Bagiye Bicishwa Imihoro, Abagore Bakabagwamo Abana Bakicwa- Ibishinjwa Bosco Ntaganda

Bosco Ntaganda yabaye umusirikare wa FPR/Inkotanyi, arwana muri M23, aba umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse anayobora inyeshyamba za UPC (Union of Congolese Patriots).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *