Kuwa 29 Kanama 2018, ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryakiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Karongi n’aka Nyamasheke , twombi two mu Ntara y’Uburengerazuba, ribamenyesha ko abakandida depite baryo ari ba Mudatenguha.
I Kibilizi muri Rubengera ho mu Karere ka Karongi, intero yabaye “Gutuma Green Party ni ukwigererayo”. Abaturage bari benshi bakurikirana imigabo y’iri shyaka, ari nako bacinyana akadiho n’abakandida-depite bari babukereye.

Babwiwe ko Green Party izaharanira ihame ryo kuba ‘gakondo y’umuntu, nk’ubutaka yahawe na ba sekuruza, itagomba gukodeshwa Leta, ko ahubwo Leta igomba kugira ubutaka bwayo bwite, n’abaturage bakagira ubwabo bigengaho’.
Mu karere ka Nyamasheke, kwiyamamaza kwa Green Party kwabereye mu gasantere ka Rugali mu kagari ka Bitaba, Umurenge wa Macuba. Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Uburengerazuba, Vincent Habumugisha yavuze ko mu rwego rwo guhesha agaciro abazize Jenoside bashyinguwe ahatazwi, Ishyaka Green Party rizaharanira ko hashyirwaho ikigega kizajya kigena ishimwe ku muntu wese uzajya ugaragaza ahari imibiri y’abazize jenoside, ngo babahe gushyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.
Mu karere ka Nyamasheke kandi, Abarwanashyaka ba Green Party bagaburiye abana bake b’abanyeshuri , dore ko banafite gahunda yo kuba umwana azajya afatira ku ishuri ifunguro ryuzuye.




