Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Kanama 2018,
ku kibuga cya Police mu murenge wa Kigabiro,
habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umuryango wa FPR-Inkotanyi , abakandida depite bari bahagarariye abandi ni Uwamariya Odette na Murekatete Alphonsine, bose
bijeje abatuye i Rwamagana ko nibatora FPR-Inkotany,
bazajya babasura bakumva ibyifuzo
n’ibitekerezo byabo .
Murekatete Alphonsine, ni umwe mu bakandida
bari ku rutonde rw’umuryango wa FPR-Inkotanyi
yasabye abaturage batuye mu karere ka Rwamagana kuzatora umuryango wa FPR kugirango bazagere
ku iterambere rirambye .
Ati “ twizera tudashikanya ko mugutora umuryango wa FPR-Inkotanyi ntuwuzabahiga kuko ni ugutora iterambere , ni ugutora imibereho myiza , ubu turi bamwe mubazahagarira banyamuryango
kugirango dutore amategeko abereye abanyarwanda , tuzamanuka hasi turebe ibibazo tubicukumbure, turebe impamvu
ubundi tubishakire ibisubizo tubigarure abanyarwanda , nimudutume ubundi muzatubaza ibikurira , inkoko niyo ngoma rero kuri ya tariki nziza muzatore igikumwe cyanyu ku gipfunsi”.
Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku Rwego rw’intara y’uburasirazuba , Fred Mufuruke , yasabye abanyarwamagana kuzatora FPR kandi abizeza ko bazagezwaho ibikorwa remezo kugirango bakomeze gutera imbere .
“Nimutora FPR, muzagezwaho
ibikorwa by’iterambere , inganda zizakomeza kwiyongera hariya mu cyanya cyazo, hazakomeza gutunganywa kandi imihanda ya kaburimbo hano mu mujyi, tugiye kuyongera , kandi mwari mufite ikibazo cy’amazi yari akiri make muri uyu mujyi ariko ubu amatiyo arimo gutunganywa nta kibazo cy’amazi muzongera kugira , amatara yo ku mihanda nayo murabizi ko ubu yaka , umunsi nugera muzatore FPR kuko murabona ibyo yabagejeje harimo no kugira umutekano byose mwabibonye .”
Ndahimana Elie, ni umuturage utuye mu kagari ka Sibagire, yavuze ko FPR yatoje abanyarwanda kwigira no kwihangira imirimo kuburyo byatumye nawe atangira ubworozi
bwa kijyambere bwatumye yikorera imashini ituraga imishwi y’inkoko
” turishimira ibyo FPR yatugejejeho kandi tuzayitora kugerango ikomeze kutugeza kuri byinshi , iyi kipe itsinda ntuyihindura niyo mpamvu tuzitorera FPR ,, kubera impanura iduha byatumye duharanira gushaka uburyo twakwiteza imbere nkanjye iwacu ni kuri Cimerwa muri rusizi ubu ndi umworozi utuye i Rwamagana , kubera ubwisanzure umuryanda afite.
Ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana,
byakozwe
mu tugari 82 n’imirenge 14 .
abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana ubu barasaga ibihumbi ijana na mirongo irindwi.
AMAFOTO


Justin Ngabo/bwiza.com


