Akarere ka Burera gafite imirenge 17 igizwe n’utigari 69 . Murwego rwo kwegereza abaturage ubuvuzi ,mu Karere hubatswe ibigo nderabuzima 19 ,bisobanuye ko nibura buri murenge ufite ikigo nderabuzima, ariko akarere kaje gusanga ibyo bidahagije kuko hari umurenge ushobora gusanga harimo Abaturage bagikora urugendo rurenze ikilometero.
Niyo mpamvu hafashwe imwanzuro ko buri kagari kagomba kugira ivuriro riciriritse bita Poste de santé, ureste akagari gasanzwe kubatsemo Ikigonderabuzima . Mu tugari 69 uvanyemo utwubatsemo ibigonderabuzima 19 hagombaga kubakwa poste de santé 50.Kugeza ubu hakaba hamaza kubakwa poste de santé 30.Hasigaye kubakwa Poste de santé 20 muri uyu mwaka wa 2018/2019 buri kagari kakazaba gafite ivuriro.
Kandi icyizere ngo kirahari ko zizaba zuzuye mu gihe kitarenze umwaka . Abafatanyabikorwa nabo bagaragaje ubushake bwo gufasha akarere muri icyo gikorwa cy’indashyikirwa .

Inshuti mu buzima zikorera mu bitaro bya Butaro zemeye kubaka Poste de Santé 5 ; umushinga SFC nawo wemeye kubaka amavuriro 3 akarere nako ubu kagiye kuzamura amavuriro 4 ayo yose akaba atangiye kuzamurwa .Hakaba hasigaye amavuriro 7 nayo agomba kuzamurwa mu mezi ari imbere .
Mu gutangira izo nyubako ingufu nyinshi zashyizwe mu tugari duhana imbibi n’umupaka wa Uganda. Impamvu nyamukuru nuko hagiye hagaragara Abaturage benshi bambuka umupaka bagiye kwivuza mu gihugu cya Uganda ,abenshi bakagenda nta byangombwa bafite ndetse rimwe na rimwe bagahohoterwa cyangwa bagahabwa ubuvuzi budafite ubuziranenge.
Kuwa 4 Nyakanga 2018 ubwo twizihizaga ku ncuro ya 24 isabukuru yo kwibohoza ,Umukuru w’Igihugu mw’ijambo ry’uwo munsi yagarutse ku kibazo cy’Abanyarwanda bavuga ko batabona serivisi z’ubuvuzi mu gihugu bigatuma bajya kuzishaka muri Uganda ,asaba ko hakorwa ibishoboka izo serivisi bakazibonera mu Rwanda .

Nta shiti rero ikibazo ngo kizaba cyakemutse mu gihe kitageze ku mwaka. Ku buryo bw’umwihariko mu mavuriro azubakwa mu Tugari duturiye umupaka hemejwe ko hazashyirwamo abaganga bize kuvura amenyo n’amaso kuko izo serivise zitaboneka mu zindi Poste kugira ngo hatazagira ababyitwaza bakajya kuzishaka muri Uganda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa by’Iterambere muri Minaloc, Harelimana Siriyaki, kuwa 17/07/2018 yitabiriye umuganda udasanzwe wo kubaka amavuriro aciriritse mu Tugari twose . Ministre w’ubuzima Diane Gashumba nawe yashyigikiye icyo gikorwa mu muganda usoza ukwezi kwa nyakanga yitabiriye mu Karere ka Burera kuwa 28/07/2018.


