Rusizi: Abakandida Depite ba FPR/Inkotanyi basoreje ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyakabuye na Gitambi

Sangiza iyi nkuru

Abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo basoza ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere, mu mirenge ya Gitambi na Nyakabuye, abaturage babagaragarije aho bamaze kugezwa n’imiyoborere myiza.

Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyakabuye  bavuze ko batabona amagambo bashima mo FPR Inkotanyi,batekereje uburyo bari barazengerejwe n’ibitero by’abacengezi nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi, aho bazaga  bakica abaturage bataretse n’abayobozi babo, kugeza n’aho bishe uwari Burugumesitiri w’iyari komini Nyakabuye babarizwa mo,ariko ubu ngo baratekanye,bararyama bagasinzira bakabyuka bajya mu mirimo yabo ya buri munsi.

Uwamahoro Solange utuye mu kagari ka Kamanu muri uyu murenge yagize ati’’ urebye uburyo FPR Inkotanyi  nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi,yanahagaritse ibikorwa by’abacengezi bazaga bakatubuza amahoro kugeza n’aho batwicira n’uwari Burugumesitri wacu,bica n’abaturage bamwe, nta muntu ushyira umutima mu gitereko,ariko ubu tukaba dutekanye,duhinga tugasarura, turyama tugasinzira, tudatoye FPR Inkotanyi twaba turi ba  Nyamwanga iyo biva.’’

Bicamumpaka Marc wo mu murenge wa Gitambi na we yahereye ku bikorwa by’iterambere bakesha umutekano usesuye na gahunda nziza z’ubuhinzi zatumye barusha ho guhinga byinshi bakarya bagahaga,avuga ko asanga nibatora FPR Inkotanyi ibyo bazagezwaho bizatuma uwo ari we wese yifuza gutura muri uyu murenge.

Ati’’ kongera kugira umutekano nyuma y’ibitero by’abacengezi byatubuzaga amahoro nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi byatumye dukura amaboko mu mifuka turakora twiteza imbere, ubu dufite inganda za kawa muri buri kagari k’uyu murenge kandi zikora neza  tukiteza imbere,  urutoki ,imboga n’imbuto n’ibindi tubikungahaye ho, amashanyarazi nubwo akiri make ariko aho yageze bariteza imbere bigaragara,n’ibindi bituma twizera imbere heza cyane.’’

Nyakabuye na ho ngo barabyaza ibikorwa byiterambere umutekano usesuye bafite nyuma yo gukurwaho ibitero byabacengezi byababuzaga amahoro namahwemo.
Nyakabuye barabyaza ibikorwa by’iterambere umutekano usesuye bafite nyuma yo gukurwaho ibitero by’abacengezi byababuzaga amahoro n’amahwemo

Madame Niyonsaba Jeanne,umwe mu bashinzwe ibokorwa byo kwamamaza abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo muri aka karere, yashingiye ku bindi aba baturage bagejejwe ho birimo isoko rya Nyakabuye,imihanda myiza,ibigo nderabuzima bya Nyakabuye na Mashesha, amashanyarazi n’amazi meza,n’ibindi,abasaba kuzashyira igikumwe ku gipfunsi kugira ngo iterambere rikomeze.

Aba baturage bariyongera ho ab’umurenge wa Kamembe na bo bemeza ko nyuma y’uko abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo babiyeretse,nk’umurenge w’umujyi biteguyena bo gushyira igikumwe ku gipfunsi kugira ngo umujyi wa Rusizi babarizwamo ukomeze ukataze mu iterambere nk’umujyi wunganira umujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza  k’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo,ndetse n’indi mitwe ya politiki yiyamamaje ku giti cyayo n’abandi bakandida bigenga biyamamaje,abaturage bategereje itariki y’itora,abaganiriye na Bwiza.com muri aka karere bakavuga ko babisobanuriwe neza kandi babyiteguye,ku buryo bumva  nta kibazo na gito bazagira.

Abaturage ba Gitambi bari bakusibe buzuye baje gushyigikira abakandida depite bari ku rutonde rwatanzwe numuryango FPR Inkotanyi.
Abaturage ba Gitambi bari bakusibe buzuye baje gushyigikira abakandida depite bari ku rutonde rwatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi
Nyakabuye bari bazindukanye niyonka gushyigikira abakandida depite bumuryango FPR Inkotanyi.
Nyakabuye bari bazindukanye n’iyonka gushyigikira abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi
Abakandida depite biyeretse abaturage bishimiye urubyo umuryango FPR Inkotanyi ukunzwe muri iyi mirenge yombi.
Abakandida depite biyeretse abaturage bishimiye urubyo umuryango FPR Inkotanyi ukunzwe muri iyi mirenge yombi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *