Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza yashoje ibikorwa byo kwiyamamaza kw’iri shyaka yishimira ko mu gihugu hose byagenze neza, anashimira ababigizemo uruhare bose..
Mu gikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Gasabo by’umwihariko mu murenge wa Kimironko bafitemo icyicaro, Dr Frank Habineza yashimiye inzego za Leta ko bagiye bakirwa neza n’ubuyobozi aho babaga bagiye kwiyamamariza, ashimira Polisi y’igihugu n’inzego z’umutekano muri rusange, anashimira abaturage babagaragarizaga ubwuzu n’urugwiro mu bikorwa byo kwiyamamaza.
DR Frank Habineza yabijeje ko Ishyaka Green Party niritorerwa kujyua mu nteko bazaharanira ko Inteko izajya imanuka ikegera abaturage ikanakusanya ibitekerezo n’ibyifuzo byabo, ikabyigaho.
Umuyobozi wa DGPR ku rwego rw’igihugu yibukije ko gutora Ishyaka Green Party ari ugushyira igikumw ahari inyoni ya Kagoma (ikizu), bakaba batoye intumwa mudatenguha,zizajya zibatumikira byihuse.





