Umuhango wo gusezera bwa nyuma Senateri John McCain mu mafoto

Sangiza iyi nkuru

Abahoze bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, Bill Clinton, George Bush n’abafasha babo ni bamwe mu bitabiriye imihango yo gusezera bwa nyuma, Senateri John McCain yabereye muri Katederari nkuru ya Washington kuri uyu wa Gatandatu, itariki 01 Nzeri. Arashyingurwa kuri uyu wa 02 Nzeri mu irimbi rya gisirikare mu mujyi wa Annapolis, muri Leta ya Maryland

George Bush na Barack Obama bigeze kuba ba perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafasha babo baherekeje bwa nyuma Senateri McCain

Senateri John McCain yitabye Imana kuwa 25 Kanama azize cancer yo mu bwonko ku myaka 81 y’amavuko. Uyu akaba yarabaye umupilote mu gisirikare ndetse aba imbohe y’intambara imyaka 5 yose muri Viet Nam.

Cindy Hensley McCain mu gahinda asezera umugabo we bwa nyuma

John Sidney McCain yavutse kuwa 29 Kanama 1936 atabaruka kuwa 25 Kanama 2018. Ni umunyapolitiki w’Umunyamerika wabaye Senateri wa Arizona kuva mu 1987 kugeza ubwo yitabaga Imana mu 2018. Mu 2008 yigeze guhagararira Abarepubulikani mu matoya ya perezida atsindwa na Barack Obama.

Umukobwa wa McCain, Meghan McCain kwakira urupfu rwa se biracyamugoye

Asize abana barindwi n’umugore bashyingiranywe mu 1980 witwa Cindy Hensley nyuma yo gutandukana muri uwo mwaka na Carol Shepp.

Uvuye ibumoso ujya iburyo; umuhungu wa McCain, Doug McCain, undi Jimmy McCain, umukobwa we, Meghan McCain, undi muhungu we, Jack McCain, umugore we, Cindy McCain n’undi mukobwa we Bridget McCain..
John McCain asize na nyina, Roberta McCain w’imyaka 106 y’amavuko

 

Soma Izindi Nkuru