Umunyarwanda wiga mu Bubiligi yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’Abasilamu muri jenoside
Umunyarwanda witwa Omar Servil Ntagengwa wize muri kaminuza Gatulika y’i Louvain mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain) yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’Abasilamu mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ntagengwa S.O. ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba amaze imyaka 13 aba k’Umugabane w’u Burayi, avuga ko ubushakashatsi bwe bwibanze ku myitwarire y’Abasilamu […]
Iburasirazuba: Guhabwa insimburangingo kuri mituweli, ubuvugizi abamugaye basaba uzabahagararira mu Nteko
Abafite ubumuga bo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bifuza ko uwatorwa uwo ari we wese yakwihutira kubakorera ubuvugizi ku bijyanye n’ubuvuzi, bakazajya bahabwa insimburangingo bakoresheje ubwishingizi bwa mituweli. Mu matora yo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018, abayitabiriye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko bafite ubumuga, barashimangira ko ay’uyu mwaka adasanzwe. Barishimira ko […]
Umukobwa w’umunyeshuri wari umaze iminsi 5 yarabuze, yabonwe muri Lodge aryamanye n’abasore batatu
Leta ya Kenya ikomeje guhangayikishwa n’abana b’abanyeshuri bishora mu ngeso zo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi, aho bamwe bata ishuri bakajya muri ibi bikorwa. Ibi byongeye kugarukwaho mu itangazamakuru nyuma yaho Kuva ku wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wo mu gace ka Makueni, yaburiwe irengero, ababyeyi n’inzego z’umutekano zikomeza kumushakisha […]
Igisirikare cya Amerika cyahagaritse inkunga cyateraga Pakistan
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahagaritse inkunga ya miliyoni 300 z’Amadolari cyageneraga igisirikare cya Pakistan kuko ngo cyananiwe gufatira icyemezo  imitwe y’iterabwoba. Perezida Donald Trump akaba aherutse gushinja Pakistan guhemukira Amerika mu gihe iki gihugu giterwa inkunga igera muri miliyari y’amadolari. Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika Lt Col Kone Faulkner, avuga ko icyo gisirikare […]
Ishyaka PSD riracyekwaho guha amafaranga abitabiraga ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite baryo
Ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya mu Nteko Nshingamategeko, ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PDS) ryabisoreje mu mujyi wa Kigali, hagaragara abantu bavuga ko bemerewe amafaranga kugira ngo bitabire n’ubwo bwose ubuyobozi bwaryo bubihakana. Ibikorwa byo gusoza kwamamaza abakandida baryo byasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2018, byatangirijwe ku cyicaro gikuru kiri […]
U Rwanda rushobora kwitandukanya na ICGLR rushinja kuba ntacyo yakoze mu myaka 12 imaze
U Rwanda rwaba ruri gutekereza kwitandukanya n’Umuryango wa ICGLR rwibaza ku ruhare rwawo n’icyo wakoze mu gukumira ihungabana ry’umutekano mu karere mu myaka 12 umaze ubayeho. U Rwanda rurashinja Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari, ICGLR, kuba ntacyo ikora ku kibazo cy’abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu karere, […]
Abari abarwanyi ba M23 n’aba FDLR barasabwa gutaha mu bihugu bakomokamo
Abari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR na M23 bashyize intwaro hasi, barasabwa gutaha mu bihugu bakomokamo ku bushake bwabo. Ubu butumwa bwo gutaha mu bihugu byabo, babugejejweho n’itsinda rigizwe n’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigali, Guverinoma ya Congo, SADC, CIRGL mu bukangurambaga bamazemo iminsi itanu, busozwa ku wa 27 Kanama 2018, basura inkambi […]
Umuhango wo gusezera bwa nyuma Senateri John McCain mu mafoto
Abahoze bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, Bill Clinton, George Bush n’abafasha babo ni bamwe mu bitabiriye imihango yo gusezera bwa nyuma, Senateri John McCain yabereye muri Katederari nkuru ya Washington kuri uyu wa Gatandatu, itariki 01 Nzeri. Arashyingurwa kuri uyu wa 02 Nzeri mu irimbi rya gisirikare mu mujyi wa Annapolis, muri […]
Muzirinde icyakwanduza isura y’igihugu cyacu — DIGP Dan Munyuza abwira abapolisi boherejwe muri Haiti
Mu gitondo cyo kuwa 01 Nzeri 2018, Abapolisi b’u Rwanda bagera ku 140 bayobowe na Assistant Commission of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga bahagurutse i Kanombe ku kibuga cy’indege bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti(FPU), aho bagiye gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo umwaka. ACP Reverien Rugwizangonga ugiye ayoboye iri tsinda yavuze ko zimwe mu […]
Perezida Kagame n’umufasha we bifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa mu gutora abadepite — Amafoto
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we, Jeanette Kagame, kuri ubu bari mu bushinwa aho bitabiriye inama ya FOCAC 2018, kuri iki Cyumweru, itariki 02 Nzeri bifatanyije n’abanyarwanda baba muri iki gihugu mu gikorwa cyo gutora abadepite cyatangiriye muri diaspora kikazakomereza mu gihugu imbere kuri uyu wa Mbere, itariki  03 kugeza kuwa 04 Nzeri […]
Rwamagana: ‘Youth Volunteers’ mu muganda wo gusukura ahazabera amatora y’Abadepite
Urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwibumbiye mu muryango ‘Youth Volunteers’ rwatangiye  ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ibikorwa  by’abakorerabushake rutunganya ahazabera amatora y’Abadepite. Igikorwa cyabereye kuri site ya Lycee Islamique, mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018. Uru rubyiruko rwemeza ko rushimishijwe no gutangira  ukwezi kw’ibikorwa by’abakorerabusha batunganya  ibyumba bizaberamo amatora ndetse bagashimishwa […]