Umunyarwanda wiga mu Bubiligi yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’Abasilamu muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda witwa

Omar Servil Ntagengwa wize muri kaminuza

Gatulika y’i Louvain mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain) yakoze ubushakashatsi ku myitwarire y’Abasilamu mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ntagengwa S.O. ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba amaze imyaka 13 aba k’Umugabane w’u Burayi, avuga ko ubushakashatsi bwe bwibanze ku myitwarire y’Abasilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi “

Le rôle de l’Islam dans la Prévention et la Lutte Contre le génocide des Tutsi de 1994 : cas du Centre de Kibagabaga

bwibanze ku byabereye mu kigo cya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Ashimangira ko byamurebaga kuba yagira icyo agaragaza ku myitwarire ya bagenzi be b’Abasilamu kuko na we ariryo dini abarizwamo, bitewe n’impamvu ebyiri nyamukuru.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com, yagize ati “byarandebaga kubera impamvu ebyiri: icya mbere ndi umusilamu, icya kabiri nkaba ndi umwe mu bacitse kw’icumu,…abafashije abantu, abatabaye abantu, abahishe abantu, byarandebaga naribazaga nti :‘Ni iki cyatumye bafasha abantu mu gihe abandi muri rusange mu madini yandi bari barangamiye kubica no kubamaraho.

Ubushakashatsi bwa Omar burafasha iki Abanyarwanda?

Omar aragaruka ku mateka y’ibyabereye mu kigo cya Kibagabaga, aho byagaragaye ko hari bamwe mu basilamu bagerageje kurwana ku buzima bw’abahigwaga ngo bicwe, kugeza ubwo bamwe banahasiga ubuzima.

Icyo bimarira abanyarwanda ni ukumenyekanisha ibintu bikomeye nyamara bitazwi. No kwerekana kw’iyo abanyamadini bose baza kuyoboka ibyo bavuga ko bemeye jenocide itari kubona umwanya mu Rwanda. Kibagabaga ni urugero nyarwo rw’ubumuntu bushingiye k’ukwemera gusa.

Ubushakashatsi nyirizina

Agira ati “

Hypothèse

ya mbere yari ishingiye k’ukwibaza icyatumye abasilamu bo mu kigo cya Kibagabaga barabashije gukiza abantu muri jenoside’? Nyuma ya jenoside naje kumenya ko muri icyo kigo habaye Abayisilamu barwanye ku bantu ndetse bahasiga ubuzima, naje guhura na bamwe baharokokeye b’abasilamu n’abatari abasilamu , bambwira uko byagenze, binshoboza gushyira hanze ubwo bushakashatsi.

Omar arakomeza, ati “Hari ijambo rikomeye uwitwaga Mohamed utari uzi gusoma no kwandika wari umuzamu nyamara wemeraga cyane ibyo yayobotse, yabwiye mugenzi we Hamza, barakorana- ga, baturukaga ahitwa i Gati na Ruhunda mu Burasirazuba, aramubwira ati “

umunsi abaturanyi b’umusigiti bishwe tureba, tuzabwira iki Imana ku munsi w’imperuka?

Ni ijambo rikomeye kubera ko rigaragaza imbaraga z’ukwemera. Iryo jambo ry’Umuntu wumva k’umuturanyi w’umusigiti, cyangwa undi wese ushobora kumurengera ushingiye ku kwemera, byatumye nshaka kumenya amateka nyayo y’ibyabaye i Kibagabaga.

Naribajije nti, ni iki cyatumye abanyamuryango b’uyu muryango [Ansar Allah] w’i Kibagabaga babasha gukiza abantu? Icya mbere naribajije nti, ko bari Abanyarwanda nk’abandi, babitewe n’ iki? Byatewe se n’umuyobozi mwiza ubayobora ku byiza? (leader) , Byaturutse ku nyigisho nziza nyazo (contenu)zirema ubumuntu muri bo kugera aho bemera kwitanga bagapfa barengera abo batanazi.

Cyangwa se ku myigishirize (methodologie)? Izo nizo zabaye

hypothèses

z’ubushakashatsi biza no kugaragara ko ariko byagenze”.

Abize muri iki kigo cya Kibagabaga baganiriye na Omar muri ubu bushakashatsi bwe, bavuga ko urukundo bari bafitanye arirwo rwagiye rubatera kwiyumvanamo, umwe agafata mugenzi we nk’umuvandimwe, ari narwo rwatumye bafatanya mu rugamba rwo guhangana n’abicanyi.

Maryam agira ati “Ku bwanjye, iki kigo cyari umuryango,….umva, Ansar Allah wari umuryango, nta Muhutu wahabaga, nta Mututsi wahabaga, twese twari abavandimwe, ni nako twakomeje kubana no mu gihe cya jenoside”.

Kubera inyigisho nziza bahabwaga, ngo nizo zabaremyemo ubumuntu mu kugira ngo barwane ku buzima bwa bagenzi babo bahigwaga n’abicanyi.

Yahya yagize ati “ntabwo twagombaga gufunga amaso imbere y’ibyo byaha biteye ubwoba, icya mbere cyo, abicwaga bari abavandimwe bacu n’abaturanyi bacu, na Coran ivuga ko tugomba gukunda bagenzi bacu,…umusiramu muzima ni ukora byose agamije kurengera mugenzi we uri mu makuba cyangwa se kugaburira umuvandimwe ushonje,…”.

Agendeye ku bundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika CDA ku myitwarire y’Abasilamu mu Rwanda, agaragaza kw’imyitwarire yabo yari mu bice bibiri.

Igice cy’abagize uruhare rukomeye mu kurwana ku bahigwaga, aha bagaruka kuri aba ba Kibagabaga, ab’i Mabare na Bugesera (résistance active) ngo hakaba n’abandi barebereye(resistance passive) ndetse ari nabo bavuyemo bamwe mu basilamu bijanditse muri ubwo bwicanyi.

Ati “mu bushakashatsi bwanjye rero natanzemo urugero k’uwitwa Youssuf John, hari n’uwitwa Ngeze Hassan abenshi baramuzi n’ikinyamakuru cye [Kangura],…”.

Bimwe mu byo ababajijwe bagaragaje byabateye iyo myitwarire

Centre ya Kibagabaga yarwanyije ite ibitekerezo biganisha kuri jenoside.

Mu kigo cya Kibagabaga hakorerwaga amahugurwa agamije kwigisha abanyamuryango babo imyitwarire ihwanye n’ibihe igihugu cyarimo. Bampaye ingero ebyiri zikomeye zabaye imbarutso y’iyo myitwarire.

Nkuko byatangajwe na Radio Rwanda, kuva taliki ya 02 kugeza taliki ya 30 Mutarama 1994 Umuryango Ansar Allah wakoresheje I Kibagabaga ihugurwa abasilamu bo muri Kigali na Kigalingari k’uburyo bakwiye kwitwara ndetse n’uburyo Umugore akwiye kwitabwaho dore ko mu bihe by’Intambara Umugore akorerwa ihohoterwa ryinshi.

Icya kabiri ni itangazo mbwirwaruhame ryatangiwe I Kibagabaga k’umunsi mukuru w’iLaidi taliki ya 14 Werurwe 1994 uhamagarira abanyamuryango bawo kwitandukanya n’abicanyi no kurengera abarengana. Ng’ibyo ibyabaye imbarutso y’imyitwarire nk’iyo.

Ntagengwa Omar Servil ni muntu ki?

Ntagengwa Omar Servil, ni umugabo, arubatse, afite umugore n’abana bane, yavukiye mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo mu mwaka wa 1962, we n’umuryango we bakaba batuye mu Bubiligi.

Kuva mu mwaka wa 1986, yatangira akazi ari umucungamutungo kugeza kuri jenoside muri 1994. Nyuma ya jenoside yakoze mu bigo by’ubucuruzi, ndetse aba n’umucuruzi. Nyuma yakoze mu mushinga w’abanyamerika warebanaga n’iby’Inkiko Gacaca mu Rwanda, nyuma aza gukorana n’umuryango w’amahoro w’Abanya-Canada.

  1. Mu mwaka wa 2005 nibwo yavuye mu Rwanda ajya gutura mu Bubiligi, agezeyo yize ibijyanye n’imico itandukanye no guhosha amakimbirane (Inter-culturalité et gestion des conflits); muri kaminuza ya Louvain yahize mw’ ishami ry’Ubumenyi mu bijyanye n’amadini n’ imibereho y’abantu “Sciences religieuses et Sociales: Islam dans le monde contemporain”. Muri 2007 yafatanije n’abandi gushinga umuryango uharanira guteza imbere Umuco w’abimukira n’ingaruka zabyo ku bana bakurira mu mahanga witwa KARIBU. Umwaka ushize wa 2017 afatanije n’abandi banyafurika bashinze Umuryango uharanira Amahoro, bawushingira I Ougadougou muri Burkina Faso [

    Union Panafricaine des Bà¢tisseurs de Paix UPABP]

    akaba ahagarariye ishami ryawo mu Bubiligi.

 

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *