Abafite ubumuga bo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba bifuza ko uwatorwa uwo ari we wese yakwihutira kubakorera ubuvugizi ku bijyanye n’ubuvuzi, bakazajya bahabwa insimburangingo bakoresheje ubwishingizi bwa mituweli.
Mu matora yo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nzeri 2018, abayitabiriye bo mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko bafite ubumuga, barashimangira ko ay’uyu mwaka adasanzwe. Barishimira ko abamugaye bakomeje guhabwa agaciro nk’abandi banyarwanda.
Mukamutesi Francine, utuye mu murenge wa Muhazi, akagari ka Nyarusange, ubwo yari amaze gutorera kuri site ya Rwamagana , aho bita kuri ‘Yego center’, yabwiye itangazamakuru ko amatora y’uyu mwaka ayabona nk’adasanzwe bitewe nuko ngo ari ubwa Mbere yagaragayemo umukandida utumva kandi ntavuge.
Ati “kugeza uyu munsi dufite amategeko aturengera , dufite ubuvugizi ahantu hose, nka Mbere abantu bigaga bari bake cyane , atari uko badashoboye ahubwo ari inyubako zabaga zubatse mu buryo butubangamira, imitere y’amashuri, ibibaho byo kwigiraho, gusekwa n’abandi byari ikibazo,… ku bijyanye n’ubuvuzi byarahindutse umuntu ashobora no kwivuza, aho tumaze kugira umudepite mu nteko ibintu byaroroshye , imyumvire ya bamwe yarahindutse.”
Mukamutesi Francine, avuga ko nubwo hari ibyoroshye ariko uzatorwa agomba gukaza ubuvugizi ku bijyanye n’ubuvuzi kuko kubona insimburangingo kuri mituweli bidakunda hose usibye kujya i Gatagara, ati “nasaba ko twakorerwa ubuvugizi ku buryo ufite ubumuga abasha kwivuza kuri mituweli ku ivuriro iryo ari ryo ryose, kandi bakadufasha n’ibigo bikora insimburangingo n’inyunganirangingo bigakora ku urwego rw’akarere kuko ibikora ubu ni 3 mu gihugu hose”.
Mugemahe Alphonse , afite ubumuga bwo kutabona , atuye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Gahini, yatoreye ku kigo cy’urubyiruko cya Kayonza , yavuze ko bishimira ko nubwo batareba bibona mu bikorwa by’amatora nk bagenzi babo, ko bashyiriweho uburyo bwo gutora buboroheye.
Ati “ Uwo twatoye tumwitezeho ubuvugizi kuko no mu kwiyamamaza abakandida bagiye batubwira ibyo bazakora, icyo tubifuzaho ni ukudukorera ubuvugizi cyane mu by’ubuvuzi , ibikoresho by’insimburangingo bikabasha kuboneka bidahenze , amashuri y’umwihariko nayo akaboneka kugira ngo natwe abafite ubumuga tudasigara inyuma ahubwo tujyane n’abandi mu iterambere”.
Gashirabake Emmanuel, ni umuhuzabikorwa wungirije w’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere ka Kayonza, yatangarije Bwiza.com ko yishimira kuba yatoye umudepite ugomba guhagararira abafite ubumuga, kuko ari ikintu cy’agaciro bahawe na Leta y’u Rwanda.
Ati “Ndishimye, ni ikintu kiza cyane, ni agaciro twahawe na Leta y’ u Rwanda kuba twagira umuntu uduhagarariye mu nteko , ibi ntiwapfa kubibona mu isi nzima , aho wabibona ni hacye, kuba tugira uruhare mu gutora umuntu uduhagarariye ni ibintu byiza”.
Emmanuel yakomeje avuga ko uzabahagararira bamwitezeho gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo bive ku rwego ruri politiki ahubwo bikomeze bigere no hasi mu miryango aho abafite ubumuga batuye.
Mu matora y’abadepite y’uyu mwaka, mu ntara y’Iburasirazuba habarirwa inteko itora igizwe n’abatora babarirwa ku 149 batoreye kuri site 7 zingana n’uturere tugize iyi Ntara, amatora akaba yatangiye saa yine zirengaho iminota kuri site ya Kayonza, aho mu tundi turere byageze saa saba bigaragara ko abagombaga gutora basa n’abasoje. Biteganijwe ko Perezida wa Komisiyo y’amatora ariwe uza gutangaza ibyavuye mu matora ku rwego rw’igihugu igihe ibarura riraba rihumuje.






