Abari abarwanyi ba M23 n’aba FDLR barasabwa gutaha mu bihugu bakomokamo

Sangiza iyi nkuru

Abari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR na M23 bashyize intwaro hasi, barasabwa gutaha mu bihugu bakomokamo ku bushake bwabo.

Ubu butumwa bwo gutaha mu bihugu byabo, babugejejweho n’itsinda rigizwe n’intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigali, Guverinoma ya Congo, SADC, CIRGL mu bukangurambaga bamazemo iminsi itanu, busozwa ku wa 27 Kanama 2018, basura inkambi aba barwanyi bacumbikiwemo.

Uwari wungirije uhagarariye Leta ya Congo muri iryo tsinda, Patient Ketu Chirimwami yasabye izi mpunzi ziri hirya no hino mu nkambi zo muri Congo bashyizwemo by’agateganyo, gutaha ku bushake iwabo

Yagize ati “Uku gucyurwa ni amabwiriza yashyizweho n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 8 y’ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’i Addis-Abeba, banzuye ko tugomba gushyiraho umurongo nyawo wo gucyura nta yandi mananiza abari abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda, ndetse na FDLR bacumbikiwe imyaka 3 by’agateganyo  muri RDC mu nkambi ya Kanyabayonga, Kisangani na Walunguu, …”.

Yakomeje agira ati “Twarabikoze muri Uganda aho twacyuye abarwanyi 13 bahoze ari aba M23, twatanze ubutumwa muri Kanyabayonga,  Kisangani na Walungu,… Leta ya Congo nta mahitamo ifite yo kubirukana ku gahato ngo bajye iwabo”.

Patient Ketu Chirimwami abajijwe niba bizeye neza ko aba barwanyi bazemera gutaha ku bushake bwabo, yasubije agira ati “ni umwanzuro wafashwe n’abakuru b’ibihugu, nta gukina n’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu”.

Inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka igera kuri 24 mu mashyamba ya Congo, aba basabwa gutaha nyuma yo gushyira intwaro hasi, hamwe n’imiryango yabo basaga igihumbi nk’uko ikinyamakuru Reliefweb kibitangaza, naho aba M23 bakaba ari abahungiye mu Rwanda na Uganda nyuma yo guhagarika imirwano mu mpera za 2013.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *