Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyahagaritse inkunga ya miliyoni 300 z’Amadolari cyageneraga igisirikare cya Pakistan kuko ngo cyananiwe gufatira icyemezo imitwe y’iterabwoba.
Perezida Donald Trump akaba aherutse gushinja Pakistan guhemukira Amerika mu gihe iki gihugu giterwa inkunga igera muri miliyari y’amadolari.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika Lt Col Kone Faulkner, avuga ko icyo gisirikare gishobora gukoresha ayo mafaranga mu bindi bikorwa byihutirwa bikenewe.
Ni icyemezo kigomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Minisiteri y’ingabo muri Amerika yanenze Pakistan kunanirwa kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwayo irimo Haqqani n’umutwe w’Abatalibani.
Iyi minisiteri ikomeza ivuga ko inkunga ya miliyoni 300 z’Amadolari yageneraga Pakistan yahagaritswe akazakoreshwa mu bindi kubera ko Pakistan yananiwe gufatira icyemezo iterabwoba.
Iki cyemezo cyatangajwe mu gihe haburaga iminsi mikeya ngo minisitiri w’ubabanyi n’amahanga wa Amerika akorere uruzinduko muri Pakistan aho azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe mushya, Imran Khan.
.


