Abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza b’ibitaro bya Rwamagana biherereye mu karere ka Rwamagana, intara y’Iburasirazuba, barishimira kuba begerejwe site y’itora muri aya matora y’abadepite.
Mu kiganiro bagiranye na Bwiza.com, Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, ubwo batoraga abazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko, bavuze ko batoreye kuri site y’itora yahashyizwe by’umwihariko bakishimira ko batoreye hafi kandi bakanakomeza imirimo yabo.
Mukamana Berancilla watoreye muri ibi bitaro yaraturutse mu karere ka Gatsibo “twishimye cyane kuba twatoreye hano ku bitaro kuko byari kutugora gusubira gutorera aho naje nturuka i Kiramuruzi muri Gatsibo ,turishimye kuko tumaze kwitorera abadepite, tunabasaba ko abari butorwe bazajya bamanuka iwacu mu giturage bakareba ibibazo dufite”.
Dr Gilbert Mutuyimana, ni umuganga mu bitaro bikuru bya Rwamagana, avuga ko bishimiye kwegerezwa ibiro by’itora ku bitaro.
Yagize ati “Twebwe by’umwihariko nk’abaganga n’abakozi b’ibitaro byadushimije kuko twazindukiye mu gikorwa cy’amatora twatoye ubu tugiye gusubira mu kazi kacu kandi kuba twatoreye kuri site batwegereje ku bitaro byadufashije kuko nta mbogamizi zo gukora urugendo twahuye nazo, ibi ntibyari bvisanzwe ko tugira icyumba cy’itora ku bitaro”.
Rugwabiza Sayidi ni umusaza ufite imyaka 92, yavuze ko amatora yateguwe neza ndetse ko abaturage bafite ubwisanzure mu gihe cya Repuburika ya mbere n’iya kabiri amatora yarangwaga n’umutekano muke.
Yagize ati “aya matora ni meza kuko u Rwanda rwacu rurayoborwa na Perezida uzi ubwenge, niyo mpamvu tuba twaje gutora kandi dufite ubwisanzure nyamara kera amatora yararagwaga n’urugomo no kudaha ubwisanzure abaturage”.

Govereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yatoreye ku site ya Lycee Islamique Rwamagana mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yashimiye abaturage uburyo bitabira igikorwa cy’amatora.
Ati “turashimira abaturage bamaze kubona ko igikorwa cy’amatora ari icyabo ku buryo aribo ubwabo bagira uruhare mu gutegura ibyumba by’amatora, iyo urebye kuri site z’amatora usanga buri site ifite umwihariko wayo bitewe n’uruhare baba babigizemo, natwe hari aho tugera bikadutangaza, nibyo kwishimira kuko abaturage ubwabo bazi neza inshingano mu bikorwa by’amatora”.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Frank, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yemeza ko amatora bizeye ko azagenda neza ku buryo nta bibazo byinshi bishobora kugaragaramo. Ati “ndizera ko nta bibazo biri bugaragare kuko n’abadafite amakarita y’itora ntibiribubabuze gutora mu gihe bari kuri lisiti y’itora”.
Yakomeje avuga ko hashyizweho ibiro by’itora byihariye ku mavuriro mu rwego rwo gufasha abakozi b’amavuriro n’abashaka serivisi z’amavuriro kubasha gutora.



Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


