Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 3 Nzeri 2018, benshi mu batuye akarere ka Nyamasheke bari bamaze kugera kuri site z’itora aho bategereje i saa moya z’igitondo nyuma yo kurahira kw’abakorerabushake ba komisiyo y’igihugu y’amatora no gosobanurirwa imigendekere y’amatora hakurikiraho kwitorera abadepite bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko.
Icyagaragaye cyane aho Bwiza.com yageze muri aka karere, ni umubare munini w’urubyiruko rurimo urwari rwitabiriye amatora ku nshuro ya mbere,rumwe muri rwo rukaba rwagaragaje ibyishimo byinshi byo kwitorera ku nshuro ya mbere abazahagararira abaturage bose mu nteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite,bamwe muri rwo bakaba bagize icyo bisabira intumwa zabo bitoreye.
Mutoniwase Solange wiga mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye muri EAV Ntendezi, yabwiye Bwiza.com ko mu byo yifuza ko intumwa ze yitoreye zazakemura harimo ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeza gufata indi ntera, n’icy’inda zitateganijwe mu bangavu,ibiyobyabwenge n’ubuzererezi mu rubyiruko muri rusange n’ibindi byose bibangamiye imibereho myiza y’urubyiruko.
Yagize ati’’ ijoro ryambanye rinini kuko numvaga ari nk’ibitangaza nanjye kwitorera bwa mbere abazampagararira mu nteko kandi nishimiye ko nanjye igikumwe cyanjye cyagiriye akamaro igihugu nk’abandi banyarwanda muri uru rwego. Icyo nsaba intumwa zanjye ni ukuzatora amategeko yongerera amahirwe urubyiruko rwo kubona akazi kuko ubushomeri bigenda bufata indi ntera.’’
Yakomeje agira ati’’ ikindi ni ikibazo cy’inda zitateganijwe mu rubyiruko,icy’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi na byo byangiza urubyiruko rwinshi, ibi na byo bibonewe igisubizo,bikiyongera ku bindi Leta yacu iduteganiriza n’ibyo natwe ubwacu nk’abaturage twigeza ho,igihugu cyacu cyakomeza kuba indashyikirwa mu iterambere kandi ni cyo twifuza.’’
Uwari uhagarariye site y’itora ya EAV Ntendezi Havugimana Pierre, yabwiye Bwiza.com ko abaturage bamaze kumenyera ko amatora ari nk’umunsi mukuru aho baba bishimye kuko baba bazi ko abo batora bazababaza inshingano babatoreye kandi ko bazababera intumwa zitumika,ari yo mpamvu bazinduka,bagatora nta muvundo,aho abafite imbagara bareka ab’intege nke bakabanza gutora kandi ngo byagenze neza cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien yashimiye abaturage imyitwarire yabaranze kuva mu kwamamaza abakandida depite kugeza n’ubu babitorera, abasaba kuzabashyigikira kugira ngo amategeko bazashyira ho azabe koko ari asubia ibibazo byabo.
Yagize ati’’ abaturage bacu turabashiimira byimaze yo imyitwarire yabaranze kuva mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida kugeza n’ubu babitorera,nta kibazo na kimwe cyagaragayemo. Turanabasaba kuzashyigikira abakandida babo, bakazajya babaha amakuru ku mibereho yabo kugira ngo ibikibabangamiye bikorerwe ubuvugizi na byo bikemuke, bakomeze iterambere n’umutekano usesuye bafite,bitumen bagera no ku bindi bifuza.’’
Akarere ka Nyamasheke kari gafite site z’itora 89 zikaba zongerewe kuko ubundi hari hateganijwe site 87,ngo bikaba byatewe n’uko,nyuma y’isuzuma basanze abakora mu bitaro bya Bushenge na Kibogora bakwiye site zabo zihariye, kugira ngo batore ariko banakomeze guha serivisi nziza ababagana hatagize ukenera serivisi zo kwa muganga ubangamirwa kandi n’abakozi batabangamiwe.






